spot_img

ivugururwa ry’amasezerano yo kwakira impunzi zivuye muri libya

Guverinoma y’u Rwanda , ishami ry’ umuryango  w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe na komisiyo y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe basinyanye amasezerano yo gukomeza ubufatanye ku kwita kubari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera (Gashora Emergency Transit Mechanism).

Byari ku wa kane taliki ya 22 kanama 2024 nibwo amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa agaragaza ko ubu bufatanye buzageza taliki ya 31 ukuboza 2025.

Ambasaderi w’u Rwanda Chales Karamba niwe waruhagarariye u Rwanda mu isinywa ryaya masezerano naho AU yari ihagarariwe na Amb Minata Samae Cessouma akaba ari komiseri ushinzwe ubuzima n’ibikorwa by’ubutabazi.

Aya masezerano akaba yari yitabiriwe n’umuyobozi wa UNHCR mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’ibiyaga bigari Dr Mamadou Dian Blade akaba yarahari

ubwo u Rwanda rwemeraga ko rukomeza gukoresha inkambi ya Gashora yagateganyo iri mu karere ka Bugesera byari kuva Tariki 14 ukwakira 2021.

Nanone kwa 10 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda ,AU( umuryango wa Afurika yunze ubumwe  n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita kumpunzi ( UNHCR) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yatumye u Rwanda rwakira impunzi zaturutse muri Libya.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img