Ishimwe vestine ubarizwa mu itsinda ryo kuryamya no guhimbaza rizwi cyane nka vestine na dorcas yagaragaye yashyizeho imisatsi itari iy’umwimirere bimwe bita ibisuko
Ibi byakomeje guteza urujijo abantu benshi abafana biri tsinda ndetse n’aba vestine by’umwihariko babivuga mu buryo bugiye butandukanye , bamwe bemeza ko ibi ntacyo bitwaye kuba yabishyiraho , abandi bati yataye umuco wa ADEPR ati yaraguye bimwe bita kugwa mu byaha!
Abandi bakomeje kutabibona neza bavuga ko ari uko yaba yarabonye amafaranga akaba ariyo yamuhinduye ko cyane cyane bivugwa ko umuntu wa nyawe agaragara uwo ariwe mu gihe yabonye amafaranga
Mu kiganiro iri tsinda rizwi nka vestine na dorcas bagiranye n’umunyamakuru wo kuri MIE EMPIRE murindahabi irene ari nawe ufite mu nshingano ze kureberera iri tsinda, ishimwe vestine yumvikanye avuga amagambo akomeye avuga ko idini ya ADEPR n’abayoboke bayo bamubabaje kubw’ibintu bigiye bitandukanye ndetse n’imyitwarire bamugaragarije idakwiye aba kirisitu mu gihe uyu muhanzi vestine yari yagiye murukiko gusezerana imbere y’amategeko
Ishimwe vestine mukiganiro na MIE EMPIRE yanyomoje amakuru yamuvuzweho ko impamvu yaba akoze ubukwe yihuse kandi akiri muto kandi ari nabwo igisoza amashuri yisumbuye ko yaba atwite! Yabinyomoje yivuye inyuma avuga ko adatwite habe na busa
Ibi kandi byatijwe umurindi n’ukuntu yaramaze iminsi abyibushye bidasanzwe
Uyu munyamakuru kandi mu kiganiro yabajije uyu vestine ibyo gutwita kwe cyangwa se niba atariyikuyemo, vestine yasubije mumagambo akomeye agira ati” mw’izina rya yesu, umwana ni umugisha ariko yaba aje mu gihe kitari icyanyacyo
Uyu munyamakuru irene murindahabi wa MIE EMPIRE yakomeje abaza vestine agira ati” gusezerana kwawe mumurenge byaratunguranye cyane nk’uko byagaragaye , ati ushatse ukiri muto , uti wabyagiriye gute ? Vestine yasubije mumagambo meza agira ati icyari kumbabaza nuko umutware wange byari kumubangamira , yakomeje avuga ko icyamubabaje aruko bavuze ko agiye kubera ko atwite , ati kucyi abantu bameze uku ? Ese ni ishyari?
Vestine yakomeje agira abantu inama ati mbere yo kubuga ikintu ujye ubanza wigenzurire amakuru ugere kuri nyir’ubwite umupimishe niba ucyeka ko atwite ,
Vestine yakomeje avuga ko hari group yabagamo ariko atashatse kuvuga izina ryayo n’ubwo bamwe batahwemye kuvuga ko ari abanyetorero ba ADEPR ndetse na chorale abamo chorale goshen ibarizwa imusanze, ko aribo bafashe iyambere mu kumuvuga ndetse no kumuryanira inzara bohererezanya amakuru bayakwirakwiza ,
Uyu vestine yahise avuga ko burya urusengero rwe ni mumutima , Ati nzasengera mu mutima nubahe Imana , nfashe umuntu ubabaye , nyiririmbire n’ibindi, ati ntabwo nzigera nshingira ku idini runaka.