Isaha y’urugendo yangannye iseti: Gisagara VC yakojeje isoni Kepler VC

1069

Gisagara VC yandagaje Kepler VC iyitsinda amaseti 3-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 imikino ya shampiyona ya volleyball mu bagabo yakomezaga hakinwa imikino ibiri.

Umukino w’umunsi warutegerejwe na benshi, ni uwahuje Kepler VC y’umutoza Nyirimana Fidele na Gisagara VC y’umutoza Yakan Guma Lawrence.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo uyu mukino watangiye muri Petit Stade i Remera, Kepler VC yahabwaga amahirwe yatangiye igenda imbere ya Gisagara mu iseti ya mbere, yagize amanota 10 mu gihe Gisagara VC yarifite amanota 7.

Kepler VC ntiyakomeje kugenda imbere nyuma y’uko na Dusenge Wicklif wayifashaga yagize ikibazo cy’urutugu rw’iburyo agasimburwa na Ngabo Rwamuhizi Romeo.

Iyi seti yarangiye Gisagara VC iyitwaye bisabye kwiyongeza amanota kuko amakipe yanganyije amanota 24-24 gusa Gisagara VC iyitwara itsinze amanota 27-25.

Mu iseti ya kabiri, Kepler yagarutse ishaka uko yakwishyura iseti yarimaze gutsindwa ndetse igera mu manota 10 mbere ya Gisagara VC gusa Gisagara VC yari mu mukino iva inyuma igira amanota 17 mu gihe Kepler VC yarifite amanota 14.

Nyirimana utoza Kepler VC yabonye ko urugamba rutoroshye ahita asaba akaruhuko gato (Temps mort) ahita akuramo Romeo yongera kugarura Wicklif gusa nabyo byabaye iby’ubusa kuko iyi seti Gisagara VC yayitwaye itsinze amanota 25-22.

Umukino warinze ugera mu iseti ya gatatu abakunzi ba volleyball bari muri Petit Stade bizera ko bishoboka ko Kepler VC yava inyuma igatsinda umukino gusa bareba ibiro Malinga Kathbart wa Gisagara VC yateraga bigatuma batekereza kabiri.

Kepler yakomeje kugenda imbere mu mukino dore ko yagize amanota 17 mu gihe Gisagara VC yarifite amanota 13.

Iki kinyuranyo, Kepler VC ntiyabashije kugihagararaho kuko Gisagara VC yagikuyemo ndetse itwara iyi seti ya gatatu ku manota 25-21 nyuma y’uko Wicklif imvune yari yongeye kuzamuka agasimbuzwa ubwo yari amanota 22 ya Kepler VC ku manota 24 ya Gisagara VC.

Umukino warangiye Gisagara VC ikora urugendo rw’amasaha atatu iva i Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ijya Kigali gukina, buri saha y’urugendo ingannye n’iseti imwe mu gihe Kepler VC bisaba iminota itarenga 30 iva i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali ijya gukina muri Petit Stade i Remera ntaseti n’imwe ibonye muri uyu mukino. Umukino warangiye Gisagara VC itsinze Kepler VC amaseti 3-0.

Umugande Malinga Kathbart wagoye cyane Kepler VC
Abafan ba Gisagara VC bari bafite umurindi

Kuri uyu wa gatandatu si uyu mukino wonyine wabaye wa shampiyona kuko mu gitondo saa yine nabwo habaye umukino wahuje EAUR VC na Rwanda Polytechnique Ngoma College muri Petit Stade i Remera.

RP Ngoma (Yambaye ubururu) yatsinzwe na EAUR VC amaseti 1-3.

Uyu mukino warangiye EAUR VC y’umutoza Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ itsinze RP Ngoma amaseti 3-1 (24-26, 25-14, 25-20, 25-17).

Shampiyona ya volleyball izakomeza ku wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, APR VC ikina na Police VC saa moya z’ijoro.