Insinzi ikomeye kubanyarwanda imbere y’umukuru wigihugu, apr fc yigaranzura azam fc.

157

Byari ku wa 18 kanama 2024 muri CAF Champions League ubwo wari umukino wa mbere wa APR FC yo mugihugu cy’u Rwanda ndetse na AZAM FC yo mugihugu cya Tanzania aho umukino warangiye insinzi itahanywe na AZAM FC itsinze APR FC igitego kimwe (AZAM 1:0 APR).

Aho igice cyambere cyarangiye ari ubusa kubusa (0:0) umukino wabereye mu gihugu cya Tanzania.

-amahoro-stadium

Kuri uyu munsi wa gatandatu rero tariki ya 24 kanama 2024 akaba aribwo habaye umukino wo kwishyura kuri Amahoro stadium akaba ari umukino watangiye saa 16h00.

Umukino watangiye APR FC irimo umwenda wi igitego kimwe yatsinzwe kumukino ubanza aho wabereye Tanzania ikaba yarwanaga kutinjizwa igitego, gusa byabaye nkibigora AZAM FC cyane kuko yari imbere y’umurindi wabafana ba APR FC.

APR FC yagerageje kuyobora umukino mu gice cya mbere gusa byari igihe ko imbere ya abafana ku munota wa 43 umusore Jean Bosco Ruboneka niho yaje gufungura amazamu kuruhande rwa APR FC ku mupira waje uturutse muruhande  rw’ibumoso awuhawe na Ishimwe Bertra yishyura umwenda wigitego yatsindiwe Tanzania igice cya mbere kirarangira APR FC iyoboye nigitego kimwe .

Nyuma yaho nibwo  igice cya kabiri cyatangiye APR igarukana imbara nyinshi zitandukanye nizo mugice cya mbere gusa nti byatinze hakiri kare kumunota wa 68 Mugisha Gilbert uzwi ku izina rya Bararafinda nibwo yateretsemo igitego cyiza kumupira yahawe gusa abanza kuwurewanira nu umuzamu wa AZAM FC ariko umuzamu ntibyamuhira.

Gusa uko biri biragaragara ko APR FC igiye gutanga akazi katorocye muri Champiyona dore uko umukino ukurikira izakina nu umukeba wibihe byose RAYON SPORT.

-Apr-funs

Uyu mukino wari witabiriwe nabafana batari bake dore ko na Nyakubahwa Perezida wa Repubulica y’u Rwanda yari yawitabiriye.

Iyi nsinzi ya APR FC ikaba yatumye ikomeza neza muri iri rushanwa rya CAF Champions League, ubwo mu imikino yose APR FC 2:1 AZAM.