Kuri uyu wa gatandatu ubwo ku kibuga k’i Gicumbi hakinwaga umukino wa shampiyona y’abari n’abategarugori mu bato wahuzaga Rambura WFC na Inyemera WFC, inkuba yakubise maze abakinnyi bane barakomereka.
Inkuba ikimara gukubita abakinnyi bamwe bakomeretse ndetse bahita bihutanwa ku bitaro by’akarere ka Gicumbi aho bagiye kwitabwaho n’abaganga.
Kugeza aka kanya ntawurahitanwa n’inkuba kuko bose barakitabwaho kwa muganga.
Ni nyuma y’uko mu masaha y’ikigoroba mu bice bitandukanye by’u Rwanda haranzwe imvura nyinshi yanatumye hari imikino imwe nimwe inahagarara ikaza gukomeza nyuma.