spot_img

Inkari z’abagore batwite zimaze guteza rwaserera

Abaturage bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko inkari z’abagore batwite ziri gutwarwa n’ikompanyi izikoramo ubushakashatsi zikomeje guteza amakimbirane mu ngo zitandukanye zo muri aka gace.

 

Abagabo bo muri aka gace, babwiye TV1 ko barakajwe cyane no kwimwa uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga ko abagore babo batwite batanga inkari kuko nabo bazifiteho uburenganzira.

Umugabo umwe yavuze ko gutwara inkari z’umugore we byateye amakimbirane mu rugo rwe.

Yagize ati “ Twarabipfuye turabishwanira ariko ni ikibazo, bo bafate umwanya nk’ababifitemo inyungu bakabanza bakabisobanurira abaturage bakamenya inyungu z’izo nkari kuko niba umugore atwite aba ari umugore w’umugabo ntabwo ari inkari z’umugore wenyine.”

Abagore batwite bo muri uyu Murenge wa Byimana, nabo bavuga ko abaganga batwara inkari zabo bagakwiye kujya baza bakabanza bakabisobanurira abagabo babo n’inyungu zibirimo.

Ati “Mbere yo kuza gutwara inkari z’abagore bajya bamanuka byibuze niba ari uwo muganga akabanza akaganiriza uwo mugabo n’umugore kuko ubona ko biteje amakimbirane menshi mu rugo kubera ko hari igihe umugabo akubaza ngo nutanga inkari ukazasanga umwana wanjye hirya ntuzavuga ngo naciye ku ruhande?”

Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, we avuga ko abajyana izi nkari baba bagiye kuzifashisha mu bushakashatsi bw’ubuvuzi ndetse abazitanga baba bameze nk’abatanga amaraso ku buryo bitagakwiye kuba ikibazo.

Ati “Ni nko gutanga amaraso kugira ngo abantu bayasuzume ntabwo ari itegeko kuzitanga ku bw’ibyo ntabwo njye nakivuga nk’ikibazo n’amahitamo y’umuturage gusa bigamije gusuzuma indwara n’ikibazo bashobora kugira mu gukuramo inda.”

Iki kibazo cy’inkari z’abagore batwite gikomeje guteraza amakimbirane cyanagaragaye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img