Inganzo yange yapfa napfuye – Niyo Bosco

336

Kuri uyu wa kane ahasanzwe hakorera Ishusho TV mu karere ka Nyarugenge iruhande rwa Kiliziya yitiriwe umuryango Mutagatifu (Paroisse Sainte Famille) habereye ikiganiro n’itangazamakuru cy’umuhanzi Niyo Bosco maze atangaza byinshi ku muziki we, amasezerano muri KIKAC Music aherutse gusinyamo ndetse na byinshi kuri Extended Playlist yise ‘New Chapitre’.

Ikiganiro n’itangazamakuru cy’umuhanzi Niyo Bosco cyari gitegerejwe gutangira saa 15:00 z’umugoroba, amasaha yaje kutubahirizwa bitewe n’imvura yaguye mu Mujyi wa Kigali. Aho imvura yagabanukiye, umuriro w’amashanyarazi wabaye ikibazo kuko wari wabuze, byabaye ngombwa ko hategerezwa ko ugaruka.

Ahagana saa 17:31 z’umugoroba harenzeho amasaha abiri n’igice arenga ku isaha yari yateganyijwe nibwo umuhanzi Niyo Bosco yinjiya ahagombaga kubera ikiganiro aherekejwe na Leo usigaye amureberera mu nyungu ze za burimunsi (Manager).

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuhanzi Niyo Bosco yaragaragiwe na nyiri KIKAC Music UHUJIMFURA Jean Claude, usigaye ari manager we w’umwihariko Leo, Umuyobozi wa Ishusho TV MUGABO Jerome n’umunyamakuru Khamiss Sango usanzwe ukorera igitangazamakuru cya RadioTV10.

Uhereye ibumoso ni umunyamakuru Khamiss Sango, Manager Leo, Umuhanzi Niyo Bosco, Nyiri KIKAC Music Claude n’umuyobozi wa Ishusho TV Jerome

Ikiganiro cyatangiye umuyoozi w’Ishusho TV atanga ikaze. Umuhanzi Niyo Bosco yatangiye avuga ko yishimiye kuba akoze ikiganiro nk’iki ndetse avuga ko aricyo cya mbere kibaye ari we cyateguriwe gusa ndetse ahamya ko ari ibyo gushimwa cyane ko atari abahanzi bose babikora.

Nyiri KIKAC Music Claude yatangiye asobanura byinshi ku mikoranire y’iyi label na Niyo Bosco. Bimwe mu byo yavuze ni uko bafite byinshi bahishiye abanyarwanda hamwe n’umuhanzi Niyo Bosco ndetse yizeza abari bitabiriye iki kiganiro ko bizagenda neza.

Mbere y’uko abanyamakuru bahabwa ijambo ngo babaze ibibazo, Niyo Bosco yasobanuye ibya Extended Playlist ye avuga ko igizwe n’indirimbo 5 zirimo ‘Eminado’ yamaze kujya hanze, ‘High Table’, ‘Ndabihiwe’, ‘Smile’ na ‘Hora’.

Iyi EP yagombaga gusohoka kuri uyu wa gatanu gusa abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro basabye ko yahita isohorwa ako kanya ndetse ni nako byaje kugenda.

Dore bimwe mu bibazo by’abajijwe n’abanyamakuru barimo Freddy Musoni ukorera Inyarwanda, Akayezu Jean de Dieu na Emmy Rwanda Ikinege bakorera Igihe, Casper ukorera Ishusho TV n’abandi.

Abanyamakuru bo mu gisata k’imyidagaduro by’umwihariko bari bitabiriye ari benshi

Umuhanzi Niyo Bosco yabajijwe niba atarigeze yiheba mu gihe yaramaze igihe adakora umuziki.

Niyo Bosco yasubije ko bitigize bimubaho ko kandi n’ubwo atasohoraga gusohora indirimbo nk’umuhanzi ariko atigeza areka umuziki kuko yafashaga abahanzi batandukanye mu ndirimbo zabo, avuga ko hari nk’indirimbo yanditse mu gihe atasohoraga ize ndetse ngo hari n’abamusabaga ko abigisha.

Mu magambo ye yagize ati;”Sinavuga ko ntababaye gusa ntabwo byageze aho kwiheba.

Niyo Bosco yabajijwe niba izina rya Extended Playlist ye ‘New Chapiter’ ndetse n’indirimbo ziyiriho ntaho bihuriye n’ubuzima yarimo.

Niyo Bosco yahakanye ibi avuga ko iyi ari inganzo isanzwe nk’uko undi muhanzi wese yahimba indirimbo.

Indirimbo iri kuri iyi EP yise ‘Ndabihiwe’ niyo yari yibanzweho cyane gusa Niyo Bosco yavuze ko ntaho ihuriye rwose n’ubuzima yarari gucamo kuko ari inganzo isanzwe. Yagize ati:”It’s just a title, ubuzima buraryoshye ndi gukora.

Niyo Bosco yabajijwe niba hari ikindi kintu yaba afite cyamufasha mu mibereho nko mu gihe inganzo yamuzimanye cyane ko hari nk’abahanzi byabayeho.

Kuri iyi ngingo, umuhanzi Niyo Bosco yasubije ko adateze kubona inganzo ye izima ko n’ubwo ataba umuhanzi uririmba hari n’ibindi yafasha mu muziki bitari ukuririmba gusa. Yagize ati;”Inganzo yange yazima napfuye. Ntaririmbye natuma n’abandi baririmba. Hari n’ibindi nakora, ubumenyi bwange ntibugarukira ku muziki gusa.

Niyo Bosco nk’umuntu wafashije bikomeye mu gukora album ‘My Dream’ y’umuhanzi Bwiza usanzwe ubarizwa muri KIKAC Music, yabajijwe niba bataba baramufatiranye kubera uku kubafasha bakabona kumusinyisha.

Niyo Bosco yavuze ko atari uko byagenze kuko hari n’ibindi bikorwa byinshi yari yarakoranye na KIKAC Music na mbere y’uko Album ya Bwiza ikorwa. Ibi byaje byunga mu byo Claude yari yavuze ko gusinyisha Niyo Bosco ari uko ariwe muhanzi wari wujuje ibyo KIKAC Music yashakaga ku muhanzi kandi cyari cyo gihe cyo gusinyisha umuhanzi mushya.

Nyiri KIKAC Music Claude kandi yavuze ko na mbere yo kugirana imikoranire na Niyo Bosco n’ubundi bari basanzwe ari inshuti.

Niyo Bosco yabajije ku mubano we na MURINDAHABI Irenee wahoze amureberera inyungu ze binyuze muri MI Empire.

Ni Bosco yasubije ko babanye neza kandi bavugana, bihabanye n’ibivugwa mu itangazamakuru ko umubano w’aba bombi udahagaze neza nyuma yo gutandukana.

Umunyamakuru Murindahabi Irenee wahoze areberera inyungu z’umuhanzi Niyo Bosco nawe yari yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru

Kugeza aka kanya hibazwa ese manager wa Niyo Bosco ninde mu byukuri? Ni Leo bari bazanye cyangwa ni KIKAC Music ya Claude.

Imikoranire y’izi mpande zombi, Claude yayisobanuye avuga ko Leo ari Manager wa buri munsi wa Niyo Bosco, akaba afitanye imikoranire na KIKAC Music ku muhanzi Niyo Bosco gusa. Yungamo avuga ko uwaba ashaka Niyo Bosco yabaza umwe muri aba bombi yaba Claude wa KIKAC Music cyangwa Manager we wihariye Leo.

Ibumoso ni Leo ugiye kuzajya areberera inyungu za burimunsi z’umuhanzi Niyo Bosco. Leo asanzwe ari n’umuyobozi wa label ya Hi5.

Niyo Bosco yasoje ageza ku bakunzi be zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP ye ndetse akanyuzamo agasubiramo n’izisanzwe ze zakunzwe n’abatari bake zirimo nka ‘Ubigenza ute?’, ‘Seka’ n’izindi.

Abataribake baje kwihera ijisho umuhanzi Niyo Bosco

Niyo Bosco ukunze no kwiyita ‘Music machine’ ndetse benshi bahamya ko izina ariyo muntu ntiyibagiwe kuvuga nk’umwemera Mana byose atari we ahubwo ko byose harimo n’imihambi y’Imana.