Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda muri sudani yepfo zashimiwe byimazeyo

519

Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yagaragaje ko ashimira byimazeyo Ingabo z’u Rwanda ndetse ashimangira uruhare rwazo mu kubungabunga umutekano mu turere zifite mu nshingano.

Lt Gen Subramanian yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, nizo nkingi za UNMISS”.

 

Yagaragaza ko u Rwanda ari rwo rugira uruhare runini yaba mu Ngabo na Polisi muri ubwo butumwa.

Yongeyeho ko u Rwanda kandi rufite n’ishami ritanga ubufasha hifashishijwe indege, imitwe ibiri y’Abapolisi ndetse n’abasirikare bakuru biganje mu bikorwa bigamije gushyigikira gahunda za Loni muri Sudani y’Epfo.

Ingabo z'u Rwanda zishimirwa uruhare zigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa uruhare zigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Lt Gen Subramanian, yavuze ko batayo zose uko ari eshatu zashyizwe mu bice by’ingenzi, kandi ishami ritanga ubufasha bwo mu kirere hakoreshejwe indege, ari naryo ryonyine muri ubu butumwa, rifite uruhare runini mu bikorwa bitandukanye haba ibyatambutse ndetse n’ibigikomeje.

Yagize ati, “Ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rikoresha indege ni ryo nkingi ya mwamba muri ubu butumwa; ryagize uruhare runini mu gutwara abantu no kubafasha mu bikorwa bya Loni.”

Muri Leta ya Upper Nile, yavuze ko nk’agace gakunze kurangwamo imirwano, habarizwa batayo y’Ingabo z’u Rwanda ishinzwe kurinda inkambi yashyiriweho ubuhungiro no gutanga umutekano ku baturage, ikaba iri i Malakal, aho icumbikiye abagera ku bihumbi 43 bakuwe mu byabo.

Iyi nkambi abayirimo barindirwa umutekano, bahabwa ibyo kurya ndetse bakagezwaho n’ibindi bitandukanye bakenera buri munsi mu gihe hashakishwa uko basubira mu ngo zabo.

Lt Gen Mohan Subramanian, yagaragaje byinshi Ingabo z'u Rwanda zigiramo uruhare muri Sudani y'Epfo

Lt Gen Mohan Subramanian, yagaragaje byinshi Ingabo z’u Rwanda zigiramo uruhare muri Sudani y’Epfo

Lt Gen Subramanian yavuze Batayo y’u Rwanda, ku bufatanye n’iy’Abahinde ndetse n’ishami rya Polisi, ari ingenzi mu gukomeza gushyira mu bikorwa uwo muhate.

Mu gace ka Durupi mu Mujyi wa Juba, naho hari umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-3, zishinzwe kurinda umutekano mu Mujyi.

Yavuze ko zoherejwe bwa mbere mu 2016 nk’Ingabo zishinzwe gutanga ubufasha bwihuse mu kubungabunga mahoro mu gihe amakimbirane yari akomeye hagati y’abenegihugu. Nubwo ikibazo zari zoherejwemo ngo zitange ubufasha gisa nk’icyakemutse, ubutumwa bw’iyi batayo buracyari ingenzi cyane byumwihariko mu kurinda Umujyi.

Indi batayo y’Ingabo z’u Rwanda iherereye mu nkambi ya Tomping, mu Muyji wa Juba, ishinzwe kugenzura ibikorwa muri Leta ya Equateur y’Iburasirazuba, harimo n’Umujyi wa Torit.

Bimwe mu bikoresho by'ingabo z'u Rwanda

Bimwe mu bikoresho by’ingabo z’u Rwanda

Lt Gen Subramanian yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko udasanzwe nk’igihugu kigeze kwakira ubutumwa bwa Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, none uyu munsi kikaba gitanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Yashimangiye kandi ko ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, zifatirwaho urugero rwiza rwo kwihesha agaciro, ubwitange no kwiyemeza mu byo zishinzwe.