Indirimbo ‘Jugumila’ yamaze gusibwa kuri YouTube

1060

Imwe mu ndirimbo yariri ku bica mu Rwanda yahuriyemo Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade yitwa ‘Jugumila’ yasibwe kuri YouTube kubera umuhanzi witwa Icor Music wayandikishije nk’indirimbo ye.

‘Jugumila’ yarimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500 kuri YouTube nyuma y’iminsi 8 isohotse kuko yagiye hanze tariki 21 Gashyantare 2024. Iyi ndirimbo ikaba yasibwe kuri YouTube mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Urebera inyungu z’umuhanzi Chriss Eazy uzwi nka Junior giti yagize icyo abwira IGIHE kuri iki kibazo. Yagize ati;”Hari umuhanzi witwa Icor Music wayise iye kuko twari twabanje gusohora amajwi yayo ku zindi mbuga mbere. Yarayifashe rero ayita iye, yatanze ikirego kuri YouTube ko igihangano ari icye bityo barayisiba.

Junior Giti yavuze ko bari mu biganiro na Icor Music ngo indirimbo ibe yagaruka cyangwa ngo abishyure ayo bayishoyemo ubundi ayigumane nk’uko yavuze kuri YouTube ko iki gihangano ari icye.

Uretse kuri YouTube ariko Icor Music yanasibishije iyi amajwi y’iyi ndirimbo kuri Tik Tok, yanashyize iyi ndirimbo kuri Boomplay, Instagram na Tik Tok. ‘Jugumila’ ariko iracyari ku rubuga rucuruza imiziki rwa Spotify.

Bizasaba ko iyi ndirimbo yandikwa mu Rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) nk’igihangano cyabo mu by’ubwenge kugira ngo YouTube yemere kuyigarura.

Bitabaye ibyo bizasaba ko impande zombi zihuzwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ngo zizabashe kumvikana.