Umuraperi uri mu bazwiho impano idasanzwe Racine yasohoye Extended Playlist iriho indirimbo 8 ku isabukuru ye y’amavuko.
KAMATARI Thierry wamenyekanye nka Racine yaherukaga gusohora album yari yise Rwa_Hip Hop mu mwaka ushize wa 2022. Ku isabukuru ye y’amavuko tariki 9 Ukwakira 2023 Racine yongeye gushimisha abakunzi be asohora Extended Playlist yise 2023 AD.
Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze Racine yashyizeho ibaruwa ndende ku isabukuru ye ashimira byumwihariko abakunzi n’abafana be muri rusange mu buryo bwose bamutera ingabo mu bitugu mu rugendo rwe rw’umuziki.
Kuri iyi EP ya Racine yise 2023 AD hagaragaraho abandi bahanzi barimo Elvin Cena, Trizzie Nineth Six, Yuhi Mic, King Ohallah na Possible.
Racine yatangiye umuziki muri 2017 benshi batangazwa n’impano ye mu kurapa yihuta ndetse benshi ntibashidikanya ku buhanga bw’uyu muhanzi.