Nyuma y’amezi agera kuri atandatu hamenyekanye amakuru ko umuhanzi The Ben yageneye umukunzi we Miss Pamella impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, yayimushyikirije kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri 2023.
Urukundo rw’umuhanzi MUGISHA Benjamin wamenyekanye mu muziki nka The Ben na UWICYEZA Pamella wamamaye muri 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rwatangiye guhwihwiswa ahagana muri 2019.
Urukundo rwaba bombi rwatangiye kuba ikimenyabose muri 2020 mu Ugushyingo ubwo The Ben na Miss Pamella bajyanaga muri Tanzania. Ibindi bimenyetso byakomeje kugaragara nkaho tariki 9 Mutarama ubwo The Ben yari yujuje imyaka 33 y’amavuko, Miss Pamella yifashishije urubuga rwa Instagram maze ashyiraho ifoto y’uyu muhanzi n’agace k’indirimbo y’uyu muhanzi yitwa “Roho Yange” ubundi ayiherekesha imitoma igira iti,”N’umutima nk’uwawe, ukwiriye isi. The Ben ndi umufana” aya magambo kandi yarikumwe n’akamenyetso k’umuntu wambaye ikamba ry’ubwami.
Urukundo rw’aba bombi rwarakomeje kugeza ubwo tariki ya 17 Ukwakira 2021 ubwo bari mu birwa bya Maldives aho bari baragiye kuruhukira The Ben yasabye Miss Pamella ko yamubera umugore ibi bimenyerewe nko gutera ivi.
Kera kabaye tariki ya 31 Kanama 2022 The Ben na Miss Pamella basezeranye imbere y’amategeko maze bemeranya kubana akaramata, ni umuhango wabereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kimihurura. Ubukwe bw’aba bombi bukaba butegerejwe muri uyu mwaka wa 2023 mu Ukuboza.
Inkuru yarihari muri iyi minsi ni igitaramo The Ben ategerejwemo mu Burundi mu mugi wa Bujumbura tariki ya 30 Nzeri na tariki ya 1 Ukwakira 2023, Miss Pamella akaba yaranasabye umugabo we mu mategeko ko bazajyana i Bujumbura.
Mbere yo kwerekezayo rero kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 The Ben akaba yashyikirije impano y’imodoka ya Range Rover umugore we wo mu mategeka UWICYEZA Pamella.
Range Rover ni imodoka y’uruganda rw’abongereza Jaguar Land Rover ikaba ari imodoka ihagaze agaciro kabarirwa hagati y’ibihumbi 83-122 by’amadorali y’Amerika ubwo ni abarirwa hagati ya miliyoni 83 na miliyoni 122 z’amafaranga y’u Rwanda.