spot_img

IMYIDAGADURO: IYAPFUYE NTAWUTAYIRYAHO, MBEGA AMAVUBI NGO ARAGAYIKA, SHADDY BOO YABIVUZEHO

Hamaze iminsi hakinwa imikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha. U Rwanda rwari mu itsinda rya nyuma rya L rwamaze kuvamo n’ubwo hasigaye umukino umwe.

Mu itsinda L ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mu bagabo rwarikumwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal, Mozambique na Benin. N’ubwo hasigaye umukino umwe wa nyuma wo mu matsinda ikipe y’igihugu ya Senegal yamaze kubona itike y’igikombe cy’Afurika n’amanota 13, ikurikirwa na Mozambique ifite amanota 7, Benin ifite amanota 5 n’u Rwanda rufite amanota 2.

Amavubi afite umukino wa nyuma na Senegal tariki ya 9 Nzeri 2023 kuri stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye, ndetse umwiherero w’ikipe y’igihugu uratangira kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2023 ndetse umutoza w’umusigire Gerard Buschier yamaze guhamagara abasore azakoresha.

Senegal nk’ikipe yamaze gukomeza ifata umukino wayo n’Amavubi nkaho ntacyo umaze nayo yamaze guhamagare, intwaro zayo zisanzwe ntizahamagawe zirimo umuzamu Edouard Mendy, Sadio Mane, Kalidou Koulibaly n’abandi. Icyavugishije benshi ni uko yahamagaye umusore w’imyaka 15 y’amavuko.

Nyuma yo kubona ibi umushabitsi akaba n’umunyamideli wamenyekanye ku mbugankoranyambaga nka Shaddy Boo yateye urwenya ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko ubwo Senegal yihaye gukinisha abana, amavubi nayo yakinisha abakobwa, yanerekeranye urutonde rw’abakobwa 11 babanza mu kibuga.

Ubutumwa bwa Shaddy Boo ku rukuta rwa Twitter

Kuri uru rutonde hagaragaro Kate BASHABE akina nk’umuzamu, Miss Muyango akina ku ruhande rw’ibumoso, Queen aca ku ruhande rw’iburyo, Sherina na Didy D’or bari mu mutima w’ubwugarizi, Miss Pamela, Miss Vanessa na Miss Gisabo bari mu kibuga hagati, Miss Cadette na Ange B baca ku mpande naho Shaddy Boo yataka izamu.

Akimara gukora ibi, ibitwenge byabaye byinshi ndetse benshi bakavuga ko umutoza yahita aba umushabitsi akaba n’umukinnyi wa filime Alliah Cool.

Shaddy Boo ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga hano mu Rwanda kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Instagram n’abarenga ibihumbi 200 ku rukuta rwa Twitter.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img