Naseeb Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond Platinumz akaba igihangange mu muziki w’Afurika y’iburasirazuba n’umugabane w’Afurika muri rusange kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda. Diamond yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo nibwo yasesekaye ku kibuga k’indenge mpuzamahanga cya Kanombe azanye n’itsinda rye ry’umuziki baturutse mu gihugu cya Tanzania. Azanywe mu Rwanda no gukora igitaramo mu iserukiramuco rya “Giants of Africa” ritegerejwe gutangira ku munsi w’ejo wo ku cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 rikarangira tariki ya 19 Kanama 2023, kuri uyu munsi waryo wa mbere rero nibwo Diamond Platinumz azasusurutsa abazitabira iri serukiramuco.
Kuri uyu munsi Diamond Platinumz yerekeje muri BK Arena ahazabera iri serukiramuco kugira ngo asuzume ibyuma ndetse n’amajwi niba bikora neza. Imyiteguro ya Giants of Africa muri BK Arena yo yatangiye ku munsi wo ku wa gatanu.
Giants of Africa ni gahunda itegurwa mu rwego rwo kugera no kwita ku rubyiruko nyafurika binyuze mu mukino wa basketball. Iyi gahunda ikaba yaratangiye muri 2003 aho hategurwa camps cyangwa imyiherero ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 15-19 bagakoresha umukino wa basketball nk’inzira y’ubumwe no kwigisha. Giants of Africa yatangijwe na Masai Ujiri, uyu yahoze ari umukinnyi wa basketball wa basketball gusa kuri ubu ni perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada gusa ikina shampiyona yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika NBA.
Ku ikubitiro ni umuhanzi Diamond Platinumz ni we uzasusurutsa abantu ari kumwe na Masamba Intore na Sherrie Silver gusa hari n’abandi bahanzi bategerejwe mu Rwanda muri iyi gahunda ya Giants of Africa barimo Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria, Tyla wo muri Afurika y’Epfo na Bruce Melodie wo mu Rwanda. Amakuru yatugeragaho ubwo twakoraga iyi nkuru ni uko amatike yo ku munsi wa mbere ya Giants of Africa yaba yamaze gushira.