Bimenyerewe ko kugira ngo habeho imihango y’ubukwe yo gusaba no gukwa abasezerana babanza guca mu murenge bagasezerana imbere y’amategeko ibizwi nko gutera igikumwe, nyamara ku bukwe bw’umuhanzi MUHETO Bertrand wamenyekanye nka B Threy n’umukunzi we KEZA Nailla si uko byagenze kuko basabye bakanakwa mbere yo gusezerana imbere y’amategeko.
Ushobora kwibaza uti,”Ese kuki B Threy na Nailla bakoze ubukwe ariko batarasezerana mu mategeko? Impamvu zabyo ni izihe?”
Impamvu ya mbere yatumye umuhanzi B Threy na Nailla bakora ubukwe nyamara batarasezerana mu mategeko ni uko uyu mukobwa Nailla atari yujuje imyaka y’ubukure yo gusezerana yemewe mu mategeko y’u Rwanda. Itegeko ry’u Rwanda rivuga ko usezerana agomba kuba yujuje imyaka 21 y’amavuko nyamara iki gihe Nailla yari afite imyaka 20 y’amavuko bivuze ko bitari gukunda ko asezerana mu mategeko kandi atujuje imyaka.
Impamvu ya kabiri yatumye B Threy na Nailla bakora ubukwe kandi batarasezerana mu mategeko ni uko B Threy yari yarateye inda KEZA Nailla. Kuba hari harimo gutwita byatumye ubukwe bwihutishwa.
Ubukwe bwa B Threy na Nailla bwabaye mu ibanga kuko icyo gihe no gufotora ntibyari byemewe nyamara n’ubundi nk’ubukwe bw’umuhanzi w’icyamamare byarangiye bimenyekanye. Muri ubu bukwe abahanzi benshi bari bitabiriye barimo na CYUSA Ibrahim umenyerewe mu ndirimbo za gakondo kuko ariwe waririrmbiye abageni. Ubukwe bw’aba bombi bwaye muri Werurwe bubera muri 248 Events i Gikondo mu mugi wa Kigali.
Urukundo rw’aba bombi rwakomeje kuba ikimenyabose cyane ko bagaragaza umubano mwiza. Tariki ya 27 Nyakanga 2022 ubwo B Threy yagiraga isabukuru, umugore we Nailla yamuteye umutoma agira ati,”Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri nge! Isabukuru nziza rukundo rwange! Ndagukunda cyane!” Iki gihe umugabo we B Threy yamusubije agira ati,”Nange ndagukunda”
Urukundo rw’aba bombi rwanabyaye urubuto kuko baherutse kwibaruka umwana w’imfura.
Umuhanzi B Threy yamenyekanye mu ndirimo y’ijyana y’umujinya igezweho ya drill na Kinyatrap, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Sindaza, Nakwica aherutse gusohora, Ruganzu muri Balenciaga, Joriji Baneti, Urunigi ni drip, Ni twebwe n’izindi.