spot_img

IMYIDAGADURO: AMATIKE Y’IGITARAMO CYA DAVIDO NA TIWA SAVAGE ASHIZE RUGIKUBITA, ABANYARWANDA BASIGAYE BACANYE KU MASO PE!

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 muri BK Arena nibwo hatangijwe iserukiramuco rya Giants of Africa, ni umuhango wanitabiriwe na perezida wa Repubika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’uwashinze umuryango wa Giants of Africa Masai Ujiri. Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platinumz.

Diamond Platinumz ubwo yataramiraga abitabiriye ifungura rya Giants of Africa

Giants of Africa ni umuryango uharanira kunga ubumwe, gukebura no kwigisha urubyiruko nyafurika binyuze mu mukino wa basketball ndetse no kuzamura impano z’uyu mukino ku mugabane wa Afurika. Ibi ni nabyo byatumye Masai Ujiri yemera kubaka ibibuga by’uyu mukino mu turere dutanu tw’u Rwanda ndetse ibyambere byaruzuye harimo icyubatswe mu karere ka Rwamagana mu ishuri rya Agahozo-Shalom School ndetse kigabanyijemo bibiri, icyo kuri Club Rafiki cyavuguruwe, hari icyubatswe Kimisagara mu karere ka Nyarugenge naho ibindi bizashyirwa i Rubavu, i Huye n’i Rusizi.

Masaji Ujiri avuga ko Giants of Africa ifite gahunda yo kubaka ibibuga bya basketball 100 ku mugabane wa Afurika ndetse 8 muri byo bikaba ari ibyo mu Rwanda. Gahunda ya Giants of Afurika rero inajyana n’imyidagaduro, nk’uko ku munsi wa mbere tariki 13 Kanama 2023 hari Diamond Platinumz ni nako ku munsi wa nyuma tariki ya 19 Kanama 2023 hategerejwe ibindi byamamare mu muziki.

Masai Ujiri washinze akaba anayobora umuryango wa Giants of Africa

Ku munsi wo ku wa gatandatu, uzaba ari umunsi wa nyuma wa Giants of Africa. Kuri uyu munsi hategerejwe abahanzi barimo David Adedeji Adeleke OON uzwi nka Davido wo muri Nigeria, Tiwatope Omolara Savage uzwi nka Tiwa Savage nawe wo muri Nigeria, Tyla Laura Seethal uzwi nka Tyla wo muri Afurika y’epfo na ITAHIWACU Bruce uzwi nka Bruce Melodie wa hano mu Rwanda.

Abahanzi bategerejwe mu gusoza iserukiramuco rya Giants of Africa festival

Ikikwereka ko abanyarwanda basigaye bacanye ku maso kubijyanye n’imyidagaduro, kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize ku isoko, ibi binagaragara mu gihe usuye urubuga rwayacuruzaga. Iki gitaramo biteganyijwe ko kizatangira saa 14:00 z’umugoroba kikarangira saa 18:00 z’umugoroba kikabera muri BK Arena.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img