Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri: Isheja Sandrine yagizwe umuyobozi wungirije wa RBA

850

Isheja Butera Sandrine usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM yagizwe umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Ibi bikaba byemejwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu 23 Kanama 2024.

Iyi ikaba ari inama ya mbere y’Abaminisitiri yaribaye kuva hashyirwaho Guverinoma nshya.

Isheja Sandrine asanzwe amenyerewe kuri Radiyo Kiss FM ndetse ni nawe muyobozi wayo, akaba agiye muri RBA kungiriza Cléophas Barore.

Imwe mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ni ukuvana ku mirimo Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).