Impinduka mu inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda kuba Minisitiri

1102
itangazo ryasohowe na Nyakubahwa Perezida

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 nibwo Nyakubahwa yashyizeho abayobozi bashya kunzego zitandukanye harimo uburezi, isanzure ndetse n’umunyamabanga muri minisiteri ya siporo.

Aha hagaragaye ko urwego rw’umuyobozi mukuru ushinzwe isanzure hashyizweho uwitwa Bwana Gaspard Twagirayezu uyu akaba ariwe washyizwe kuri izi nshingano kandi yarakuwe ku inshingano za Minisiteri y’uburezi .

Bwana Gaspard Twagirayezu

Naho kumwanya w’umunyamabanga uhoraho wa siporo hashyizweho Madamu Nelly Mukazayire, ndetse no kumwanya wa minisitiri w’uburezi hashyirwaho uwitwa Bwana Joseph Nsengimana aho aje kuyobora iyi minisiteri yariyobowe na Gaspard Twagirayezu wayoboye kuva 2023 kugeza ubu kandi nawe akaba yarasimbuye Dr. Uwamariya Valentine nawe wayoboye kuva 2020 kugeza 2023 aho yayoboye imyaka 3

urutonde rw’uko aba minisitire b’uburezi basimburanye kuva 1194-2023
Minisitire w’uburezi mushya Joseph Nsengimana

Ibi byose bikaba byakozwe hashingiwe ku itegeko rya Repubulica y’u Rwanda cyane cyane hashingiwe ku ingingo ya 116 na 112. niryo ryatumye hatorwa aba bayobozi

Bakaba basabwa kuzubahiriza ndetse no gushyira mubikorwa itegeko nshinga kandi bakazakoresha umurava n’ubwitange muri izi nshinganio kugirango ireme ndetse n’iterambere ry’igihugu bizamuke.

Nelly Mukazayire