Imijyi 10 ya mbere ituwe n’abantu benshi ku isi

652
Umubare w’abantu batuye isi wiyongera buri munsi ku buryo ubu wamaze kurenga miliyari 8. By’umwahiro umugabane wa Aziya niwo usangwaho ibihugu bituwe n’abantu benshi ku isi, ibi binagaragarira mu kuba myinshi mu mijyi ituwe cyane ibarizwa kuri uyu Mugabane.
Nk’uko tubikesha  worldpopulationreview.com uru nirwo rutonde rw’imijyi 10 ituwe cyane kurusha indi yose ku isi muri uyu mwaka wa 2024.
1. Tokyo
Tokyo ni umujyi uherereye mu Buyapani ufite ubuso bungana na 2,194 km², uyu mujyi ukaba ari wo wa mbere utuwe n’abantu benshi ku isi muri 2024 aho utuwe n’abagera kuri 37,115,035.
Ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023, Tokyo yagize ubwiyongere bw’abayituye ku kigero cya -0.21%, bivuze ko umubare w’abayituye wagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
2. Delhi
Delhi ni umujyi wo mu Buhinde ufite ubuso bungana na 1,483 km², uyu mujyi ukaba utuwe n’abagera kuri 33,807,403, ukaba ariwo wa mbere utuwe cyane kurusha indi mu Buhinde.
Delhi yagize ubwiyongere bw’abayituye kukigero cya 2.63% ugereranyije n’umwaka ushize.
3. Shanghai
Shanghai ni umujyi wo mu Bushinwa ufite ubuso bungana na 6,340 km², uyu mujyi ukaba ariwo wa mbere utuwe kurusha indi muri iki gihugu aho utuwe n’abagera kuri 29,867,918.
Shanghai yagize ubwiyongere bw’abayituye ku kigero cya 2.25% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023.
4. Dhaka 
Dhaka ni umujyi wo muri Bangladesh, ukaba n’umurwa mukuru w’iki gihugu. Dhaka ifite ubuso bungana na 306.4 km², ikaba ituwe n’abagera kuri 23,935,652, ikaba yaragize ubwiyongere bw’abayituye bugera kuri 1% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023.
5. Sao Paulo
Sao Paulo ni umujyi wo muri Brazil ufite ubuso bungana na 1,523 km², ukaba utuwe n’abagera kuri 22,806,704, ibi biwugira umujyi wa mbere utuwe cyane muri Amerika y’Amajyepfo, ni nawo mujyi utuwe cyane kurusha indi uri hanze ya Aziya.
Sao Paulo yagize ubwiyongere bw’abayituye ku kigero cya 3.13% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023, muri iyi mijyi ya mbere ituwe cyane ku isi niyo yagize ubwiyongere buri hejuru kurusha indi yose.
6. Cairo
Cairo ni umujyi uherereye mu Misiri (Egypt) ukaba ari nawo murwa mukuru w’iki gihugu. Cairo ifite ubuso bungana na 3,085 km².
Cairo ituwe n’abantu bagera kuri 22,623,874, uyu niwo mujyi wa mbere utuwe kurusha indi yose ku mugabane wa Afurika.
Uyu mujyi wagize ubwiyongere bw’abawutuye ku kigera cya 1.99% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023.
7. Mexico City 
Mexico City ni umujyi uherereye muri Mexico ukaba n’umurwa mukuru w’iki gihugu, uyu mujyi ufite ubusa bungana na 1,485 km², ukaba utuwe n’abantu bagera kuri 22,505,315.
Mexico City yagize ubwiyongere bw’abayituye ku kigero cya 1% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023.
8. Beijing
Beijing ni undi mujyi wo mu Bushinwa usangwa kuri uru rutonde aho utuwe n’abagera kuri 22,189,082, ku buso bungana na 4,567 km², uyu mujyi ukaba ari nawo murwa mukuru w’Ubushinwa.
Ubwiyongere bw’abatuye uyu mujyi buri ku kigero cya 1.94% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023.
9. Mumbai
Mumbai ni undi mujyi wo mu Buhinde usangwa ku rutonde rw’imijyi ituwe cyane ku isi aho utuwe n’abagera kuri 21,673,149 ku buso bungana na 603.4 km².
Mumbai yagize ubwiyongere bw’abayituye bugera kuri 1.77% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023.
10. Osaka
Osaka ni undi mujyi wo mu Buyapani usangwa kuri uru rutonde rw’imijyi ituwe cyane kurusha indi ku isi aho ituwe n’abagera kuri 18,967,459 ku buso bungana na 223 km².
Osaka yagize ubwiyongere bw’abayituye ku kigero cya -0.24% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023, bivuze ko umubare w’abayituye wagabanutse.