spot_img

Imirwano ihanganishije FARDC na M23 yasize iki mu karere ka Rubavu?

Byinshi wamenya kuntambara ihanganishije M23 na FARDC yagize ingaruka kuri bamwe mubatuye mu nkengero za GOMA ndetse na Rubavu.

Icyizere ni cyose kubanya Rubavu,ni Nyuma y’iminsi ibiri umuvugizi wa M23 Wlly Ngoma atangaje ko we n’abarwanyi be bafashe umujyi wa Goma wo muri repubulika iharanira demokarasi, ubukana bw’intambara bwagabanutse aho na bamwe mu banyarubavu baturiye umupaka wa Goma bo kuruhande rw’u Rwanda batangaza ko imirimo yongera gusubukurwa ibyo bibaye nyuma yaho kuva kuri uyu wa gatanu 24 mutarama bamwe mubatuye umujyi wa Rubavu ndetse n’abaturanyi ba Goma bari batangiye guhungira mu mujyi wa Kigali ndetse na Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Inzu z’abaturage zangiritse.

Kuruhande rwabaturage icyizere ni cyose bavugako bizeye umutekano w’ingabo z’u’ Rwanda. Nubwo bimeze gutyo ibikorwa remezo byangiritse ni byinshi imihanda amazu y’ubucurzi, amazu yo guturamo,amashuri n’ibindi.

Inzu z’abaturage zangiritse
Amazu y’ubucuruzi muri Mbugangari muri Rubavu.

Abaturage batuye umujyi wa Gisenyi kuruhande ry’u Rwanda bavuga ko icyizere bafite bagiterwa nuko bizeye ingabo z,u Rwanda ndetse ko uburemere bw’ibisasu byazaga bigana kubutaka bw’u Rwanda ingabo za RDF zabizimyaga bikiri mukirere bityo bikagera kubutaka byacitse intege.

Amashuri ya Nyarubande nayo ari mu byangiritse.

Check out other tags:

Most Popular Articles