Imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda ntigisubitse

1100

Inama yahuje ubuyobozi bwa Rwanda Premier League n’abanyamuryango bayo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na Minisiteri ya Siporo yemeje ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda itazasubikwa nk’uko byari byatangajwe.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 kandi byemejwe ko ikipe y’igihugu izajya ihamagarwa mu mwiherero w’iminsi itanu aho kurenza iyo minsi nk’uko byari bisanzwe byakomaga mu nkokora shampiyona bigatuma ihagarara.

Tariki 10 Ukwakira 2024 nibwo ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu biganza bwasohoye itangazo ryemezaga ko imikino y’umunsi wa gatandatu isubitswe.

Ibi byaje nyuma y’aho u Rwanda rwari rumaze gutomborana na Djibouti mu mikino yo gushaka itike ya CHAN itegerejwe tariki 25 Ukwakira na tariki 1 Ugushyingo 2024.

Umukino ubanza uzabera muri Djibouti naho umukino wo kwishyura ubere mu Rwanda kuri Sitade Amahoro.

Iyi mikino yaje yiyongera ku mukino wo kwishyura u Rwanda rwari rufitanye na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 ndetse n’indi mikino yo mu Ugushyingo izakinamo na Libya na Nigeria.

Ibi byose byatumaga hibazwa igihe shampiyona izakomereza mu gihe ikipe y’igihugu igira umwiherero w’ibyumweru bikabakaba bibiri bigatuma na shampiyona idakomeza gukinwa.

Ibi nibyo byashyizweho umucyo muri iyi nama maze byanzurwa ko shampiyona izakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatandatu mbere y’umukino u Rwanda ruzakinamo na Djibouti nk’uko n’ubundi byari biteganyijwe.