spot_img

IMIKINO: YACURUZAGA AMANDAZI NONE UBU ARI GUKINIRA MANCHESTER CITY

Manchester City iherutse gusinyisha umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka muri Portugal w’imyaka 25 wari uvuye muri Wolverhampton Wanderers kuri miliyoni £53, asinya imyaka amasezerano y’imyaka 5 akinira iyi kipe ni Matheus Nunes.

Manchester City yatekereje kuri Matheus Nunes nyuma yaho Kevin de Bruyne warusanzwe ayifasha mu kibuga hagati yagize imvune y’igihe kirekire. Nunes yari abaye umukinnyi wa kane ikipe ya Manchester City yarisinyishije nyuma ya Mateo Kovacic, Josko Gvardiol na Jeremy Doku.

Ese Matheus Nunes ni muntu ki?

Matheus Nunes yavukiye muri Brazil gusa ku myaka 13 nyuma y’uko se abataye, Nunes na nyina bahise bimukira muri Portugal kuko nyina yabonaga umuhungu we ashobora kuzaba ikirara bitewe n’ubuzima bwo muri Brazil. Aganira na Sporting TV, Matheus Nunes yavuze ko nyina ajya amubwira ko atangazwa n’ukuntu atabaye umujura cyangwa umucuruzi w’ibiyobyabwenge. Kwimukira muri Portugal ni nabyo bituma akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, amaze guhamagarwa inshuro 11 mu ikipe y’igihugu ndetse yari kumwe na Portugal mu gikombe k’isi cya 2022 giheruka kubera muri Qatar.

Akigera muri Portugal, Matheus Nunes yatangiriye gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Ericeirense iherereye mu mugi wa Ericeira ni muri Portugal. Amakipe ya Benfica, Braga, Lille na Leicester City zishimiye uyu mwana ukiri muto ndetse zifuza kumugerageza.

Matheus Nunes niko yahise agana mu Bwongereza muri Leicester City aho yitorezaga mu ikipe y’abaterengeje imyaka 23 gusa nyuma y’igeragezwa ikipe ya Leicester City yavuze ko atari we mukinnyi yashakaga. Iyi kipe yashakaga umukinnyi ukomeye kandi wihuta nyamara uyu musore we arananutse. Aha muri Leicester City icyo yahakuye ni amafoto yifotozanyije n’abarimo N’Golo Kante na Jamie Vardy ndetse iyi kipe yaje no gutwara shampiyona y’Ubwongereza Premier League.

Icyo Matheus Nunes yaharaniraga ni ukubona amafaranga yo gutunga iwabo, ibi byatumye ahita ashaka akazi ko gucuruza ikawa n’imigati mu iduka ryacuruzaga ibikorwa mu ifarini (Bakery). Icyatumye ashaka akazi ni uko amafaranga yakuraga mu mupira w’amagura icyo gihe atari menshi, yakuragamo €150 (euros) ubwo ni akabakaba ibihumbi 200 by’amanyarwanda. Inzozi za Matheus Nunes zakomeje kuba gukina umupira w’amaguru nubwo bitari byoroshye.

Matheus Nunes yacuruzaga muri bakery

Akimara kuva mu kipe ya Ericeirense mu mwaka hagati wa 2018 yahise agana muri Estoril yo mu kiciro cya mbere muri Portugal, aha yahamaze amezi 6 gusa ubundi ahabwa amahirwe yo gukina muri Sporting Lisbon. Kugeza aha yari umukinnyi w’umusimbura muri Sporting.

Mu mwaka w’imikino wa 2020-21 ubwo Sporting yegukanaga igikombe cya shampiyona ya Portugal, Nunes wahoze acuruza imigati yatsinze ibitego ku mikino ya Benfica na Braga n’ubwo yazaga mu kibuga asimbuye. Mu mikino 76 Nunes yakiniye Sporting yayitsindiye ibitego 7, atanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Matheus Nunes ubwo yari muri Sporting

Kugeza iki gihe Matheus Nunes yaratangiye kwifuzwa n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’iburayi. Muri 2022 nibwo ikipe ya Wolverhampton Wanderers yasinyishije uyu musore kuri miliyoni £38. Muri Wolves Nunes yahakinnye imikino 36 atsinda igitego 1, atanga umupira 1 wavuyemo igitego.

Nyuma w’umwaka w’imikino Matheus Nunes yahise yifuzwa na Pep Guadiola umutoza wa Manchester City, ni nyuma y’uko iyi kipe yavunikishije Kevin de Bruyne wo mu kibuga hagati. Manchester City yatanze agera kuri miliyoni £53 kuri Nunes ndetse 10% y’amafaranga Manchester City izacuruza kubera uyu musore azahabwa Wolves.

 

Matheus Nunes ni umukinnyi mushya wa Manchester City

Matheus Nunes akigera muri Manchester City akaba yaravuze ko yishimiye kujya muri iyi kipe ndetse ko yabyifuje igihe kirekire. Yakomeje avuga ko ari iby’agaciro kuba agiye gutozwa n’umutoza nka Pep Guadiola ndetse no gukinana n’abakinnyi bakomeye.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img