spot_img

Kuri iki cyumweru hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda mu bari n’abategarugori mu mupira w’amaguru FERWAFA Women Super Cup 2023, ni umukino warangiye ikipe ya AS Kigali WFC itsinze ikipe ya Rayon Sports WFC igitego 1-0.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ni ubwambere ryari riteguye iri rushanwa ariko kandi rivuga ko ari ngarukamwaka.

AS Kigali WFC yakinnye uyu mukino nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona naho Rayon Sports WFC izamutse uyu mwaka yabanje guca mu mukino wa kamarampaka yatsinzemo Inyemera WFC ubundi ibona kugera ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium watangiye ahagana saa 18:00 z’umugoroba warangiye AS Kigali WFC itsinze igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na MUKANDAYISENGA Nadine ku munota wa 66 w’umukino.

AS Kigali WFC yatwaye igikombe yahawe igihembo cya miliyoni 5 z’amanyarwanda naho Rayon Sports WFC yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Check out other tags:

Most Popular Articles