Nyuma y’umwongereza Mason Greenwood wamaze amezi agera kuri 6 ari gukurikiranwa ku byaha yaregwaga byo guhohotera umukunzi we ibi bigatuma aya mezi ayamara adakina, kuri ubu akaba yaratijwe muri Getafe kuko muri Manchester United banze ko akina, Antony w’imyaka 23 ukinira Manchester United nawe arashinjwa guhohotera umukobwa bakundanaga.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 nibwo umukobwa wahoze akundana na Antony Matheus dos Santos ukinira Manchester United nka rutahizamu unyura ku ruhande yatanze ikirego ashinja uyu musore ko yamuhohoteye ubwo bari muri hotel imwe y’i Manchester.
Gabriela Cavallin wakundanaga na Antony yavuze ko tariki 15 Mutarama 2023 ubwo bari muri Hotel imwe y’i Manchester, Antony yamukubise ndetse akamukomeretse mu mutwe ku buryo byasabye ko ajya kwa muganga ngo avurwe ibikomere byo mu mutwe.
Cavallin kandi usanzwe umenyereyewe ku mbugankoranyambaga yakomeje avuga ko Antony yamukubise ingumi mu gatuza, ibi byanagize ingaruka ku mabere ye kuko yibagishije, byasabye ko asubira muri Brazil ngo yongere abagwe kugira ngo akire nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Brazil UOL cyanashyize hanze amafoto y’uyu mukobwa n’amafoto y’ibiganiro we na Antony bagiranye.
Uyu mukobwa kandi avuga ko bitabaye inshuro imwe kuko na tariki 8 Gicurasi nabwo ngo bashwanye, Antony akamukomeretse ku rutoki ubwo yageragezaga kwirinda ndetse ngo anamutera igikombe k’ikirahure yewe anafatira icyangombwa ke cya pasiporo (Passport).
Cavallin avuga ko yamaze gutanga ikirego ke kuri Police ya Sao Paulo muri Brazil ndetse yanatanze ikirego ke kuri Police y’i Manchester aho ashinja Antony kumuhohotera mu buryo bw’umubiri ndetse no mu buryo bw’amagambo kuko yamubwiraga amagambo mabi, ndetse ngo ibi byose yabikoze ubwo uyu mukobwa yaratwite.
Antony wageze muri Manchester United avuye muri Ajax Amsterdam kuri miliyoni £85.5 muri Nzeri 2022 yahakanye ibi byose aregwa avuga ko ari ukumubeshyera. Mu magambo ye Antony yagize ati,”Bafana bange, nshuti zange n’umuryango wange, ibyo bavuga byose barambeshyera. Kuva mu ntangiriro z’iki kibazo nakomeje gutuza no kukitwaramo neza, sinshaka kugira ibyo ntangaza ngo ntabangamira iperereza. Gusa icyo navuga ni uko ibyo ndegwa byose ari ibinyoma kandi ibimenyetso byabonetse n’ibiri gushakwa nicyo bihamya.”
Antony w’imyaka 23 yakomeje avuga ko we n’umukunzi we bashwanye ubundi bagatongana, bakabwirana amagambo mabi bombi gusa ngo ntiyigeze amukoraho ngo amukubite. akomeza agira ati,”Namwe murebe, mu buhamya no mu biganiro bitandukanye buri gihe avuga ibitandukanye. Ndizera ko iperereza ry’inzego zibishinzwe rizandenganura.”
Police y’i Manchester mu butumwa yanyujije kuri telegram yavuze ko ikiri gukora iperereza kuri iki kibazo bityo ko nta byinshi iributangaze aka kanya.
Ikipe ya Manchester United Antony akinira yo ntakintu irabivugaho.
Nyuma y’uko iki kirego kizamutse, ikipe y’igihugu ya Brazil iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe k’isi aho izakina na Bolivia na Peru yamaze gukura uyu musore mu bakinnyi izakoresha muri iyi mikino. Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil Fernando Diniz yahise asimbuza Antony umwataka w’ikipe y’Arsenal Gabriel Jesus.