spot_img

Kuri uyu wa gatandatu hakinwaga umunsi wa 8 wa shampiyona y’igihugu ya Espagne La Liga. Ni umukino Real Sociedad yari yakiriye Athletic Bilbao kuri Reale Arena warangiye Real Sociedad itsinze ibitego 3-0.

Ibitego bya Real Sociedad byatsinzwe na Robin Le Normand ku munota wa 30, Umuyapani Takefusa Kubo ku munota wa 48 na Mikel Oyarzabal wagiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 66.

Nyuma y’umukino inkuru yari umuyapani Takefuso Kubo bitewe n’uko yishimiye igitego cya kabiri yatsinze. Akimara gutsinda igitego Kubo uri mu bihe byiza yishimiye igitego ke yigira nkaho yavunitse.

Takefusa Kubo ubwo yishimiraga igitego ke yitwara nkaho yavunitse

Ubundi nyuma y’aha yishima abyinisha ikibuno ibizwi nka shaking mu rurimi rw’icyongereza.

Takefusa Kubo ubwo akora shaking mu kwishimira igitego

Ibyishimo byari byinshi nyuma y’insinzi ya Real Sociedad aho yahise inafata umwanya wa kane muri La Liga n’amanota 15 yizigamye ibitego 6.

Takefusa Kubo ni rutahizamu w’umuyapani w’imyaka 22 ukinisha akaguru k’ibumoso akaba ari muri Real Sociedad nk’intizanyo ya Real Madrid. Muri uyu mwaka w’imikino muri La Liga amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 7 n’umupira 1 yatanze wavuyemo igitego.

Mu yindi mikino yakinwaga muri La Liga kuri uyu wa gatandatu yarangiye;

Getafe 0-0 Villareal

Rayo valleacano 2-2 Mallorca

Girona 0-3 Real Madrid

Kuri iki cyumweru imikino irakomeza Almeria yakira Granada, Deportivo Alaves yakira Osasuna, Atletico Madrid yakira Cadiz naho Real Betis yakira Valencia. Kuri uyu wa mbere bwo Las Palmas izaba yakira Celta Vigo.

Check out other tags:

Most Popular Articles