spot_img

IMIKINO: UMUNSI WA GATANDATU WA SHAMPIYONA Y’U RWANDA WAHUMUYE

Shampiyona y’u Rwanda Primus National League iraza gukomeza kuri uyu wa kabiri no ku wa gatatu hakinwa umunsi wa 6 ni tariki 10-11 Ukwakira 2023, ni nyuma yaho muri weekend ntamikino yari yabaye uretse APR FC na Rayon Sports zakinaga imikino yazo y’ibirarane.

Imikino izatangira kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukwakira;

Gorilla VS Gasogi United (Kigali Pele Stadium, 15:00)

Mukura VS&L VS Sunrise(Huye Stadium, 15:00)

APR FC VS Bugesera FC (Kigali Pele Stadium, 18:00)

Etincelles VS Musanze FC (Umuganda Stadium, 15:00)

Imikino izahita ikomeza ku munis wo kuwa gatatu tariki 11 Ukwakira;

Amagaju FC VS Kiyovu Sports (Huye stadium, 15:00)

Police FC VS Muhazi United (Kigali Pele Stadium, 15:00)

Rayon Sports VS Etoile de l’Est FC (Kigali Pele Stadium, 18:00)

Marines FC VS AS Kigali (Umuganda Stadium, 15:00)

Urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 5 ruracyayobowe na Musanze FC n’amanota 10, APR FC ni iya 2 n’amanota 10, Amagau ari ku mwanya wa 3 n’amanota 9, Kiyovu Sports ni iya kane n’amanota 8, Gasogi United ni iya 5 n’amanota 7, Bugesera FC ni iya 6 n’amanota 6, Rayon Sports iherutse kwirukana umutoza ni iya 7 n’amanota 6, Marines FC ni iya 8 n’amanota 6, Sunrise FC ni iya 9 n’amanota 6, Etoile de l’Est ni iya 10 n’amanota 6, Mukura VS&L iri ku mwanya wa 11 n’amanota 6, AS Kigali ni iya 12 n’amanota 5, Police FC ni iya 13 n’amanota 4, Gorilla FC ni iya 14 n’amanota 4, Etincelles ni iya 15 n’amanota 4 naho Muhazi United ni yo iri ku mwanya wa nyuma ariwo wa 16 n’amanota 3.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img