Kuri uyu wa 4 tariki 24 Kanama 2023, hategerejwe umukino wo kwishyura hagati y’ikipe ya APR FC yo mu Rwanda na Gaadiidka FC yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. Nk’uko Gaadiidka FC yari yasabye ko umukino wayo yawakirira mu Rwanda, ikifuzo cyayo cyaremejwe bityo rero uyu mukino uzakinirwa mu Rwanda kuri Kigali Pelé stadium.
Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Abafana ba APR FC ntibishimiye uyu musaruro ndetse bikomye umutoza w’iyi kipe umufaransa Thierry Froger bamushinja gusimbuza nabi no kudahitamo neza abakinnyi 11 babanza mu kibuga.
Thierry Froger abajijwe ku kuba abafana batamwishimiye, yasubije avuga ko abafana ntacyo bamubwiye ko we icyo areba ari akazi ke gusa.
Nyuma y’umukino ubanza si umutoza gusa wanenzwe ahubwo benshi bakomeje gushidikanya ku bushobozi bw’abanyamahanga iyi kipe ya APR FC yaguze, bavuga ko ntaho bataniye n’abanyarwanda basanzwe muri iyi kipe. Ibi byagarutsweho rugikubita n’uwari kapiteni w’iyi kipe MANISHIMWE Djabel ubu uri muri Mukura VS&C, nyuma abanyamakuru batandukanye b’imikino hano mu Rwanda niyo yari inkuru.
Ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo, ikipe ya APR FC yasabye abafana bayo gutuza no kwihanganira umusaruro utari mwiza ikipe iri kubona, ibibutsa ko hakiri kare bityo ko ntampamvu yo kwiheba na mba.
Mbere y’uyu mukino wo kwishyura, Gaadiidka FC niyo ifite amahirwe yo gukomeza kurusha APR FC kuko mu gihe aya makipe yanganya 0-0, Gaadiidka FC yakomeza kuko ifite igitego cyo hanze; muri make APR FC irasabwa gutsinda ngo ikomeze mu kiciro gikurikiyeho. Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gaadiidka FC izahura na Pyramids yo mu Misiri mu ijonjora rikurikiyeho.