Mu mukino ikipe ya Liverpool yari yakiriye Union St Gilloise yo mu Bubiligi muri Europa League wahuje abavandimwe babiri mu kibuga kimwe ni Alexis Mac Allister wa Liverpool na Kevin Mac Allister wa Union St Gilloise.
Muri uyu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda ya Europa League, ikipe ya Liverpool yatsinze Union St Gilloise ibitego 2-0, Alexis Mac Allister wa Liverpool usanzwe ukina mu kibuga hagati yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 46 w’umukino mu gihe mukuru we Kevin Mac Allister wa Union St Gilloise ukina nka myugariro yabanje mu kibuga aza gusimburwa ku munota wa 86.
Umuryango wa Mac Allister ni umuryango wakomeje kurangwa n’impano yo gukina umupira w’amaguru kuko uretse Alexis Mac Allister ukinira Liverpool na Kevin Mac Allister ukinira Union St Gilloise bafite n’undi muvandimwe witwa Francis Mac Allister nawe ukinira ikipe ya Rosario Central y’iwabo muri Argentine.
Burya ngo mwene samusure avukana isunzu, aba bahungu batatu bavukana bose bakaba bakina umupira w’amaguru ntabwo byaje gutyo gusa kuko na se Carlos Mac Allister yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru aho yakiniye ikipe y’igihugu y’Argentine ndetse yanakiniye amakipe atandukanye harimo Boka Juniors yanakinanyemo na Diego Maradona ndetse bari n’inshuti.
Si aba gusa kuko na mukuru wa Carlos Mac Allister bita Patrcio Mac Allister nawe yakanyujijeho muri ruhago. Mac Allister ni umuryango w’abakinnyi b’umupira w’amaguru muri rusange ubivuze ntabwo waba wibeshye.