Umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati MBIRIZI Eric uherutse gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports kuri ubu yamaze kumvikana n’ikipe ya Gasogi United kuyikinira igihe cy’umwaka umwe.
MBIRIZI Eric yaje mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri Le Messager Ngozi muri 2022. Icyo gihe yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri gusa nyuma y’umwaka umwe, impande zombi zemeranyijwe gutandukana ku bwumvikane.
Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports ntagushidikanya ko yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United bakunze kwita Urubambyingwe ndetse yanagaragaye ari kumwe na Perezida wa Gasogi United KAKOZA NKURIZA Charles (KNC).
MBIRIZI asanze ikipe ya Gasogi United mu mikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda imaze gukina, yaratsinzwe umwe nayo igatsinda umwe. Yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 ku munsi wa mbere hanyuma nayo itsinda Muhazi United ibitego 2-0 ku munsi wa kabiri wa shampiyona.