spot_img

Mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League warangiye ikipe ya Pyramids itsinze ikipe ya APR FC ibitego 6 byose kuri 1. Indege ya APR FC ikomeza kutazima nk’uko bikunze kuvugwa.

Ni umukino watangiye ahagana saa 17:00 za hano i Kigali mu Rwanda hari saa 18:00 mu gihugu cya Misiri ubwo ikipe ya Pyramids FC yakiraga ikipe ye APR FC kuri 30 June Stadium. Umukino ubanza wari warangiye ari 0-0 hagati y’impande zombi kuri Kigali Pele Stadium.

Umutoza ukomoka muri Portugal w’ikipe ya Pyramids Jaime Pacheco yabanje mu kibuga Ahmed Elshenawy mu izamu, ba myugariro barimo kapiteni Ali Gabr, Ahmed Sami, Mohamed Hamdy Sharaf na Mohamed Chibi; abakinnyi bo mu kibuga hagati barimo Muhannad Lashin, Blati Toure, na Walid Elkarti, na ba rutahizamu barimo Ramadhan Sobhi, Ibrahim Adel na Fagrie Lakay. Ramadhan Sabhi utarakinnye umukino ubanza yari yabanje mu kibuga mu gihe Fiston Mayele ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Umufaransa Thierry Froger utoza APR FC yabanje mu kibuga umuzamu Pavelh Nzdila, ba myugariro barimo kapiteni OMBORENGA Fitina, ISHIMWE Christian, NSHIMIYIMANA Yunus na Salomon Charles Welcome Banga Bindjeme, abakinnyi babanje mu kibuga hagati ni RUBONEKA Jean Bosco, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman na Taddeo Lwanga na ba rutahizamu batatu aribo NIYIBIZI Ramadhan, KWITONDA Alain Baka na NSHUTI Innocent.

Mu minota ya mbere y’umukino gahunda yari ugutsinda umukino byihuse ku ruhande rw’ikipe ya Pyramids mu gihe APR FC yakiniraga i nyuma. Ku munota wa 16 w’umukino Mostafa Fadhi yari yamaze guterekamo igitego cya mbere cya Pyramids mu gihe ku munota wa 21 Walid Al Karti yateretsemo igitego cya kabiri cya Pyramids ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Pyramids yaje yongereye imbaraga maze ku munota wa 51 Mostafa Fadhi aterekamo igitego cya 3, ashyiramo n’ikindi ku munota wa 61 mbere y’uko Mohamed Chibi atsinda igitego cya 5 ku munota wa 69. Mostafa Fadhi yaje gutsinda igitego ke cya kane ku munota wa 81 kikaba icya 6 ku ruhande rw’ikipe ya Pyramids.

igitego kimwe cya APR FC cyabonetse ku munota wa 86 w’umukino gitsinzwe na Victor Mbaoma Chukuemeka kuri penaliti nyuma yaho myugariro wa Pyramids akoze ku mupira n’amaboko kandi ari mu rubuga rw’amahina.

Imibare yasizwe n’uyu mukino:

  • Ni ubwa mbere APR FC yinjijwe ibitego 6 muri CAF Champions League kuva muri 2006.
  • APR FC yaherukwaga kwinjizwa umuba w’ibitego muri 2000 ubwo yatsindwaga na Esperance de Tunis ibitego 7-0 mu mikino nyafurika.
  • APR FC ni ubwa kabiri itsindiwe ibitego 6 mu Misiri nyuma yaho muri 2002 yatsinzwe na Zamalek ibitego 6-0.
  • Ni ubwambere APR FC yari yongeye gukina imikino mpuzamahanga ifite abanyamahanga kuva muri 2011.

APR ikomeje kugira inzozi zo kujya mu matsinda y’amarushanwa nyafurika kuva yashingwa mu 1995.

U Rwanda rusigaye ruhagarariwe mu mikino nyafurika n’ikipe ya Rayon Sports iri muri CAF Confederations Cup aho ifite umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu kuri Kigali Pele Stadium, igomba gucakirana na Al Hilal Benghazi, umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Check out other tags:

Most Popular Articles