spot_img

Ubu birashoboka kugura impuzankano ya AC Milan y’abazamu ariko iriho numero 9 isanzwe yambarwa na rutahizamu Olivier Giroud ni nyuma y’uko uyu rutahizamu yakinnye mu izamu mu mukino wa shampiyona y’Ubutaliyani Serie A.

Wari umukino w’umunsi wa 8 wa Serie A ikipe ya Genoa yari yakiriye AC Milan kuri stade Luigi Ferraris, uyu mukino warangiye AC Milan itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe n’umunyamerika Christian Pulisic ku munota wa 87 w’umukino.

Iminota 90 y’umukino yararangiye maze bongeraho iminota 7, iminota 7 ariko nayo yaje kurenga bitewe n’uko ikipe ya Genoa yarikomeje kureba ko yakwishyura. Ku munota wa 7 w’inyongera umuzamu wa AC Milan Mike Maignan yakoreye ikosa Caleb Ekuban maze nyuma yo kureba kuri VAR ahita ahabwa ikarita itukura byatumye AC Milan ihita yiyambaza umufaransa Olivier Giroud usanzwe ari rutahizamu aba ariwe ujya mu izamu.

Olivier Giroud ubwo yari ari mu izamu yanakuyemo umupira washoboraga kuvamo igitego. Uyu mukino wageze no ku munota w’13 w’inyongera warangiye n’umuzamu wa Genoa Josep Martinez abonye ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri.

Kuri uyu munsi AC Milan yahise ishyira ku isoko umwambaro w’umuzamu uriho numero n’izina bya Olivier Giroud usanzwe akina nka rutahizamu.

Iyi nsinzi yafashije ikipe ya AC Milan guhita ifata umwanya wa mbere muri Serie A aho ifite amanota 21 mu mikino 8, yizigamye ibitego 8.

Check out other tags:

Most Popular Articles