spot_img

IMIKINO: U RWANDA RWISANZE MU ITSINDA RIGOYE MU GIKOMBE CY’AFURIKA

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa volleyball iri kubarizwa i Cairo mu Misiri aho yagiye gukina imikino y’igikombe cy’Afurika Men African Nations volleyball championship 2023.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nzeri 2023 nibwo habaye inama yo gutegura iri rushanwa ndetse hatomborwamo amatsinda y’uko amakipe azakina.

Ikipe y’u Rwanda yageze mu Misiri ku wa kane ndetse yakinnye n’umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Maroc, ni umukino Maroc yatsinze amaseti 3-0.

Ikipe y’u Rwanda ubwo yageraga mu Misiri

Iyi imikino yitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 15 aho yagabanyijwe mu matsinda 4, buri tsinda ririmo amakipe 4 uretse gusa itsinda rya mbere 1. Mu itsinda rya mbere harimo ikipe yakiriye irushanwa ya Misiri, Uburundi n’ikipe y’igihugu ya Algeria.

Mu itsinda rya kabiri rya B ririmo amakipe y’ibihugu bya Tunisia, Mali, Tanzania na Chad. Mu itsinda C harimo Cameroon, Kenya, Ghana na Libya. Naho mu itsinda ryanyuma ariryo rya D harimo ikipe y’igihugu ya Maroc, u Rwanda, Senegal na Gambia.

U Rwanda ruyobowe n’umutoza Paulo de Tarso mu gikombe cy’Afurika gishize cyabereye i Kigali mu Rwanda muri BK Arena muri 2021 rwatahanye umwanya wa 6 mu makipe 8 naho ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukana igikombe itsinze Cameroon amaseti 3-1.

Amasaha n’amatariki imikino izakinirwaho biratangazwa vuba bidatinze kuko biteganyijwe ko irushanwa rizahumuza tariki ya 15 Nzeri 2023.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img