Rutahizamu w’imyaka 35 ukomoka muri Pologne Robert Lewandowski yavuze ko atemeranya n’uko umutoza wa FC Barcelona Xavi Hernandez akinisha abakinnyi be, ngo hakenewe impinduka.
Mu kiganiro Lewandowski yagiranye n’igitangazamakuru Eleven Sports k’iwabo muri Pologne yagize ati,”Turi Barça bityo ntidusabwa gusa gutsinda ahubwo no gukina neza dusatira. Kugeza aka kanya ntibiragenda neza uko mbishaka, gusa tugerageza gushaka ibitego byinshi.”
Yakomeje agira ati, “Iyo Ansu Fati na Ferran Torres binjiye mu kibuga ubona ko aribwo turema uburyo bwinshi bwo kubona ibitego naho ubundi rimwe na rimwe dukina ubona ko nta mbaraga nyinshi dufite zo gushaka ibitego ndetse nkabura umfasha mu kwataka. Ntekereza ko hagashatswe igisubizo.”
Lewandowski kandi yunzemo ko igisubizo kitashakirwa we gusa ahubwo n’ikipe muri rusange, yavuze kandi ko ahagarara neza gusa atabona imipira ihagije ngo abashe kuba yatsinda ibitego.
Ibi Lewandowski yavuze byahamywa n’umukino FC Barcelona iheruka gukinamo na Villarreal aho iyi kipe yabanje ibitego 2 maze Villarreal ikabyishyura byose ndetse igatsinda n’igitego cya 3. Kwinjira mu kibuga kwa Ferran Torres ku munota wa 63 nibyo byatanze ikinyuranyo kuko ku munota wa 68 yahise atsinda igitego, nyuma Lewandowski nawe abona igitego cyahesheje insinzi FC Barcelona ku munota wa 71.
Mu mikino 3 ya shampiyona FC Barcelona imaze gukina, rutahizamu Robert Lewandowski yatsinze igitego 1, atanga umupira 1 wavuyemo igitego. Avuga ko yakitwaye neza kurushaho mu gihe umutoza Xavi Hernandez yagerageza gushyira imbaraga mu busatiriza bwa FC Barcelona.