spot_img

Mu munsi wa kabiri wa shampiyona ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium kuri iki cyumweru, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Muri uyu mukino umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka ku muzamu nyuma y’uko ubushize ubwo bakinaga n’ikipe ya Gasogi United yashyamiranye n’umuzamu HATEGEKIMANA Bohneur, uyu munsi yari yabanje mu kibuga HAKIZIMANA Adolphe naho Bohneur warumaze iminsi abanzamo ashyirwa ku ntebe y’abasimbura.

Ubaye umukino wa 3 wikurikiranya ikipe ya Rayon Sports itabasha gutsinda ikipe ya Gorilla FC, ni nyuma y’uko yayitsinze mu mwaka ushize w’imikino ibitego 3-1 maze ikabuza ikipe ya Rayon Sports igikombe, bongeye guhura mu mukino wa gishuti, umukino urangira amakipe anganyije 0-0 none n’umukino wa shampiyona w’uyu munsi warangiye ari 0-0.

Nyuma y’umukino w’uyu munsi habayeho gushyamirana hagati y’umutoza wa Rayon Sports umunya-Tunisia Yamen Zalfani n’umutoza wa Gorilla FC GATERA Musa. GATERA Musa abibajijweho yavuze ko uyu mutoza wa Rayon Sports Zalfani yamututse mu cyarabu aziko atari kubyumva nyamara ngo yabyumvaga byose, icyo yakoze yegereye umutoza wungirije wa Rayon Sports amubwira kuganiriza Zalfani ndetse amubwira ko yahindura imyitwariro kuko ibintu nk’ibyo atari byiza.

Umutoza wa Rayon Sports kandi akaba yavuye kuri uyu mukino agize ikibazo k’imvune.

Kuri uyu wa mbere nibwo hakinwa imikino ibiri isoza umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda. Ikipe y’i Nyamagabe Amagaje FC iraba yakira Etincelles FC y’i Rubavu, ni umukino wari kuba kuri iki cyumweru gusa wakomwe mu nkokora n’umuhango wo gusoza ku mugaragaro amarushanwa ya FEASSA waberaga muri stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye aho uyu mukino wari kubera. Undi mukino utegerejwe na benshi, ni uwo bakunze kwita umukino w’umutekano aho ikipe ya APR FC iraza kuba yakira Police FC kuri Kigali Pele Stadium saa 18:00 z’umugoroba.

Check out other tags:

Most Popular Articles