spot_img

Nyuma yo kurangwa n’umusaruro utari mwiza mu ikipe ya Rayon Sports, umutoza ukomoka muri Tunisia w’imyaka 44 yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’iminsi 5 ya shampiyona y’u Rwanda Primus National League.

Yamen Zelfani yari yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Al Tarab yo muri Iraq tariki 10 Nyakanga 2023, yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe. Mu nshingano uyu mutoza umaze imyaka 11 muri uyu murimo zari zimuzanye kwari ugusubiza ikipe ya Rayon Sports mu matsinda ya CAF Conderations Cup.

Uyu mutoza byarangiye bimunaniye gusubiza ikipe ya Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederations Cup kuko yakuwemo na Al Hilal SC Benghazi yo muri Libya, nyuma y’uko umukino ubanza n’uwo kwishyura amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mikino yombi, Al Hilal yaje gukomeza kuri penaliti.

Nyuma yo kunanirwa gusubiza Rayon Sports mu matsinda, Yamen Zelfani yananiwe no kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda aho mu mikino 4 Rayon Sports yakinnye muri Shampiyona yatsinze umukino umwe gusa, inganya imikino 3. Rayon Sports yatsinze umukino wafunguye shampiyona tariki 18 Kanama 2023 ubwo yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1, nyuma y’aha indi mikino yose ya shampiyona Rayon Sports yarayinganyije, yanganyije n’Amagaju FC 1-1, inganya na Gorila FC 1-1 ndetse kuri uyu wa gatandatu yongeye kunganya na Marines FC 2-2.

Uretse kutumvikana n’abakinnyi kwa burigihe kwaranze Yamen Zelfani, bimwe mu bindi yashinjwaga i imisimburize mibi, kutagira umuzamu wa mbere uhoraho no kurambiriza ku bakinnyi agakomeza kubakinisha nyamara umusaruro wabo atari mwiza.

Gutandukana kwa Rayon Sports n’umutoza Yamen Zelfani kwavuye mu bwumvikane bw’impande zombi nk’uko Rayon Sports yabitangaje ibinyuza ku mbugankoranyambaga zayo.

Yamen Zelfani abaye umutoza wa mbere muri Primus National League nyuma y’umunsi wa 5 wa Shampiyona. Ugerageje kureba uko abafana ba Rayon Sports babyakiriye, comments zayo ku mbugankoranyambaga bigaragara ko bishimiye itandukana rya Rayon Sports n’uyu mutoza.

Check out other tags:

Most Popular Articles