spot_img

Umwaka ushize w’imikino ubwo wajyaga gutangira ikipe ya Manchester City yaguze rutahizamu Erling Haaland, ku rundi ruhande ikipe ijya iyikora mu jisho muri iyi myaka ya Liverpool nayo igura umusore ukomoka muri Uruguay w’imyaka 24 Darwin Núñez, benshi bahise bitega ihangana hagati y’aba basore muri shampiyona y’ubwongereza Premier League. Haaland we yahiriye ikipe ya Manchester City anayifasha gutwara ibikombe 3 mu mwaka umwe, mu gihe Núñez waje babagereranya wavuga ko ntacyo yafashije ikipe ya Liverpool kigaragara.

Darwin Núñez yarasanzwe yambara numero 27

Darwin Núñez yaguzwe miliyoni £85 ubwo yavaga mu ikipe ya Benfica, mu mwaka ushize w’imikino Núñez yakiniye ikipe ya Liverpool imikino 40, ayitsindira ibitego 14, atanga imipira ivamo ibitego 4 mu marushanwa yose, imibare itari myiza nka rutahizamu n’ubwo n’imvune zitamubaniye. Kuri ubu rero uyu musore akaba yamaze guhabwa kwambara nimero 9 mu mugongo mu gihe yambaraga 27, ni nyuma y’aho uwayambaraga Robert Firmino yerekeje muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Ahli.

Abinyujije kuri instagram yishimiye kwambara numero 9

Abinyujije ku imbugankoranyambaga ze Darwin Núñez yagaragaje ko yishimiye guhabwa nimero 9. Iyi nimero ni iy’amateka mu ikipe ya Liverpool kuko yambawe na ba rutahizamu bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru harimo nka El-Hadji Diouf, Nicolas Anelka, Fernando Torres, Djibril Cisse, Andy Carroll n’abandi.

Check out other tags:

Most Popular Articles