spot_img

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo umukinnyi ukomoka muri Brazil ukinira ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia Neymar da Silva Santos Júnior n’umukunzi we Bruna Biancardi bibarutse umwana wabo w’imfura w’umukobwa bise Mavie akaba umwana wa kabiri kuri Neymar Jr usanzwe ufite umwana w’umuhungu.

Neymar Jr na Biancardi bamaze igihe bakundana gusa urukundo rwabo rwabaye kimomo mu mwaka ushize wa 2022 ubwo aba bombi bagaragazaga amafoto yabo bishimanye. Nyuma muri Mata 2023 nibwo batangaje ko Bianardi atwite.

Mu butumwa Neymar yanyujije ku rukuta rwe rwa X (Yahoze yitwa Twitter) ari mu rurimi rw’igi-portugal (Portuguese) yagiraga ati;”Umukobwa wacu Mavie aje kuzuza ubuzima bwacu. Urakaza neza mukobwa! Wakunzwe utaranaza kandi wakoze kuba uwacu.”

Ubutumwa bwa Neymar yashyize ku rukuta rwe rwa X

Biancardi nawe ntiyatanzwe kuko yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram aho yashyizeho amafoto y’aba bombi bateruye umukobwa wabo Mavie ndetse ibyishimo ari byose.

Neymar n’umukunzi we Biancardi bishimiye umwana wabo w’umukobwa Mavie

Mavie ni umwana wa kabiri kuri Neymar, umwana we w’imfura ni umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko witwa Davi Lucca yabyaranye na Carolina Dantas.

Neymar Jr w’imyaka 31 yamenyekanye ubwo yakinaga muri Santos ubundi agurwa na FC Barcelona, yaje kuyivamo yerekeza muri Paris Saint Germain muri transfer yarihenze kurusha izindi zose mu mateka ya ruhago, yaje kuva muri PSG yerekeza muri Al Hilal ari nayo akinamo ubu. Neymar nk’umwe mu bakinnyi beza bari bitezwe muri iki kinyejana mu mikino 503 yakiniye amakipe ya club yatsinze ibitego 296, atanga imipira 193 yavuyemo ibitego, uyu ni nawe kandi umaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Brazil ibitego byinshi mu mateka yayo.

Check out other tags:

Most Popular Articles