spot_img

Real Madrid ni imwe mu makipe yagize ibibazo byo kuvunikisha abakinnyi by’igihe kirekire kuva uyu mwaka w’imikino watangira. Nyuma ya Thibaut Courtois na Eder Militao abandi bakinnyi bagera kuri 2 nabo bashobora kuba bavunitse.

Kuri uyu wa gatatu ubwo ikipe ya Real Madrid yakiraga Las Palmas kuri Santiago Bernabeu mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya Espagne La Liga yagize ibyago maze ivunikisha ba myugariro bayo babiri.

Umukinnyi wa mbere ni myugariro w’imyaka 31 ukinisha ukuguru kw’ibumoso, ukomoka muri Austria David Alaba. Uyu mukinnyi yasohotse mu kibuga hakiri kare ku munota wa 41 w’umukino, ni nyuma yo kugira ikibazo mu kaguru kw’ibumoso.

Undi mukinnyi ni Antonio Rudiger, uyu we yabashije kurangiza umukino gusa warangiye ataka ikibazo mu ivi ndetse ahakora inshuro nyinshi.

Nyuma y’umukino umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti abajijwe ku by’imvune z’abakinnyi be yagize ati,”Ntimukarebe imvune gusa muge mureba n’ibisubizo, dore nka Ferland Mendy na Dani Carvajal bagarutse. Rudiger we yatubwiye ko azakina ku wa gatandatu naho Alaba we ntabwo azakina.”

Bikomeje kugorana ku mutoza Carlo Ancelotti kuko izi mvune zije zisanga myugariro Eder Militao n’umuzamu Thibaut Courtois bose bavunitse ku buryo batazagaruka mu kibuga mbere y’uyu mwaka w’imikino.

N’ubwo yatakaje aba basore bombi ariko ntibyabujije ikipe ya Real Madrid gutsinda Las Palmas ibitego 2-0, kuri ubu nyuma y’iminsi irindwi ya La Liga iri ku mwanya wa 2 n’amanota 18, yizigamye ibitego 7.

Real Madrid izagaruka mu kibuga ku wa gatandatu ikina na Girona iyoboye urutonde rwa shampiyona ubundi igaruke ku wa kabiri tariki 3 Ukwakira 2023 ikina na Napoli muri UEFA Champions League.

Check out other tags:

Most Popular Articles