spot_img

Ikipe ya David Beckham yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ya Inter Miami mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi y’uyu mwaka yiyubatse igura abarimo Lionel Messi, Sergio Busquets na Jordi Alba bose bakinanye muri FC Barcelona, bikavugwa ko yifuzaga na Luis Suarez gusa biza kurangira bidakunze ariko kuri ubu amakuru yabaye menshi ko ariho ari kugana.

Rutahizamu Luis Suarez w’imyaka 36 y’amavuko yanyuze mu ikipe ya FC Barcelona aho yanakinanye n’abarimo Lionel Messi, Sergio Busquets na Jordi Alba bose kuri ubu bakaba bari muri Inter Miami, kuri ubu rero iyi kipe ikaba ishaka kongera kubahuriza hamwe igura  Luis Suarez kuri ubu uri gukinira ikipe ya Gremio yo muri Brazil.

Ubwo Inter Miami yashakaga Luis Suarez yagowe cyane n’ikipe ye ya Gremio aho yavugaga ko ititeguye kurekura uyu rutahizamu gusa icyo kibazo bisa nkaho cyakemutse kuko Gremio yamaze gutangaza ko itazakomezanya na Luis Suarez uyu mwaka nurangira nubwo yarafite amasezerano azamugeza tariki ya 31 Ukuboza 2024.

Umutoza wa Gremio Renato Gaucho niwe watangaje ko batazakomezanya na Luis Suarez ndetse avuga ko yari umukinnyi w’igitangaza, mu magambo ye yagize ati;”Luis Suarez azagenda uyu mwaka nurangira ntabwo azagumana natwe. Tuzamukumbura kuko ni umukinnyi utabona umusimbura. Byari iby’agaciro gukorana nawe.”

Luis Suarez yari yageze muri Brazil mu ikipe ya Gremio muri Mutarama uyu mwaka ndetse yakomeje kugaragaza ko agifite ibitego mu birenge bye. Mu mikino 41 Suarez amaze gukinira Gremio mu marushanwa yose yayitsindiye ibitego 17, atanga imipira 12 yavuyemo ibitego.  Muri Mutarama 2024 agomba gukomereza urugendo rwe mu yindi kipe kuko atazakomezanya na Gremio, amakuru menshi ahita amwerekeza muri Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Check out other tags:

Most Popular Articles