Ku cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 nibwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe k’isi cy’abari n’abategarugori cyaberaga muri Australia na New Zealand. Ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu ya Espagne yabashije gutwara iki gikombe itsinze ikipe y’igihugu y’Ubwongereza igitego 1-0.
Ubwo batangaga ibihembo bageze ku ikipe ya Espagne nk’iyatwaye igikombe perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne Luis Rubiales byaramurenze afata rutahizamu wa Espagne Jennifer Hermoso maze aramusoma ndetse ku munwa.
Nyuma yo gukora ibi amagambo yabaye menshi ndetse Hermoso asaba ubuvugizi. Hategerejwe icyo inzego zishinzwe umupira w’amaguru zibivugaho none ibihano byatangiye gufatirwa uyu mugabo.
Luis Rubiales yasabwe kwegura ku mwanya wa perezida gusa aranangira yewe hategerejwe ko yasaba imbabazi gusa nabyo ntiyabikoze. Abibazwaho Rubiales yavuze ko ubwo bishimiraga igikombe yasabye Hermoso ko yamusoma, ngo Hermoso nawe arabyemera. Akomeza avuga ko yamusomye nk’uko yari gusoma umukobwa we.
Kuri ubu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yamaze gufatira ibihano Luis Rubiales birimo kutagaragara mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru byaba ibyo mu gihugu imbere na mpuzamahanga mu gihe k’iminsi 90 ubwo ni amezi 3, yanabujijwe kandi kuvugisha Hermoso yasomye ndetse no kuba yakwegera aho uyu mukobwa w’imyaka 33 aherereye.
Luis Rubiales w’imyaka 46 yabaye umukinnyi aho yakinaga nka myugariro, kuri ubu ni perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne RFEF kuva muri 2018, akaba n’umwe mu ba perezida bungirije mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’iburayi UEFA.