spot_img

Hatangiye gukorwa iperereza ku mukinnyi wo mu kibuga hagati w’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani Nicolò Fagioli w’imyaka 21 y’amavuko aho ashinjwa gutega ku mikino itandukanye ibizwi nka betting mu rurimi rw’icyongereza nyamara bitemewe ku bakina umupira w’amaguru kinyamwuga.

Nicolo Fagioli ushinjwa betting

Ikinyamakuru La Stampta cyo mu Butaliyani mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo kemeje amakuru ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani FIGC ryatangije iperereza kuri Nicolò Fagioli ushinjwa betting muri Kanama 2023.

Bikekwa ko Nicolò Fagioli yaba yarakoreshaga imyirondoro myinshi itandukanye ngo abashe gutega ku mikino mu bigo bitandukanye.

Mu mategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani FIGC mu ngingo yayo ya 24 havuga ko bitemewe gutega (betting) ku bakinnyi b’umwuga, mu gihe byagaragara ko Nicolò Fagioli yarenze kuri iri tegeko yahanishwa igihano k’imyaka 3 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru ndetse agacibwa amande y’ibihumbi €25 ni arenga miliyoni 25 z’amanyarwanda.

Ikipe ya Juventus ntacyo irabitangazaho kugeza aka kanya. Umutaliyani Fagioli abaye umukinnyi wa kabiri wa Juventus uri mu mazi abira nyuma y’umufaransa Paul Pogba nawe ushobora guhagarikwa imyaka 4 kubera gukoresha imiti yongera imbaraga yamusanzwemo mu bipimo byakozwe ubugira kabiri.

Check out other tags:

Most Popular Articles