spot_img

Kuri uyu wa kane nibwo hakinwaga umukino wa nyuma wa US Open Cup muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni umukino ikipe ya Inter Miami itarifite Lionel Messi yatsinzwemo na Houston Dynamo FC  ibitego 2-1.

Kuva mu myaka 17 ishize ni ubwambere Lionel Messi asibye umukino wa nyuma nyamara yari yemerewe kuba yawukina.

Ese ubundi kuko Lionel Messi atari gukinira Inter Miami?

Byatangiye tariki 16 nzeri 2023 ubwo Inter Miami yatsindwanga na Atlanta United ibitego 5-2, kuri uyu mukino Lionel Messi ntiyigeze agaragara; yongeye kugaruka tariki 21 Nzeri ubwo Inter Miami yatsindaga Toronto FC ibitego 4-0 gusa ku munota wa 37 w’umukino Lionel Messi yahise asohoka mu kibuga.

Nyuma y’umukino umutoza wa Inter Miami Gerardo Daniel Martino yavuze ko kizigenza Lionel Messi yasohotse mu kibuga kubera ikibazo cy’umunaniro (Muscle Fatigue). Si Messi wasohotse mu kibuga kubera iki kibazo gusa ahubwo na Jordi Alba nawe yari yasohotse iminota 2 mbere y’uko Messi asohoka.

Biteganyijwe ko ntagihindutse Lionel Messi atazakinira ikipe ya Inter Miami kugeza shampiyona irangiye n’ubwo umutoza wa Inter Miami we atangaza ko bari gukorana byahafi n’ubuvuzi bw’iyi kipe ngo barebe ko yagaruka mu kibuga vuba.

Harabura imikino 5 ngo shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Major League Soccer ishyirweho akadomo. Inter Miami ya Lionel Messi iri ku mwanya wa 14 mu makipe 15 n’amanota 32 mu mikino 29, ifite umwenda w’ibitego 8 mu kerekezo k’Iburasirazuba naho ku rutonde rusange Inter Miami iri ku mwanya wa 27 mu makipe 29.

Check out other tags:

Most Popular Articles