IMIKINO: Intambara idasanzwe yahuje abafana b’Argentine na Polisi ya Brazil

324

Mu ijoro ryakeye hakinwaga umukino wahuzaga Brazil na Argentina kuri stade ya Maracana yo muri Brazil, ni mu mikino yo gushaka itike y’igikombe k’isi kizaba muri 2026. Uyu mukino warangiye Argentina itsinze igitego 1-0 gusa wabanjirijwe n’imvururu zahuje abafana ba Brazil n’abafana ba Argentina byatumye police ya Brazil ibyijandikamo maze ihera ku murongo ikubita.

Uyu mukino watangiye ukereweho isaha yose kubera imvururu. Abafana batangiye gushwana ubwo amakipe yombi yarageze mu kibuga ari kuririmba indirimbo z’Ibihugu, ibi byatumye police ya Brazil yinjira mu bafana maze ikubita abafana b’Argentine, ibitashimishije benshi.

Abafana bamwe bageragezaga guhunga izo mvururu maze binjira mu kibuga. Bamwe mu bafana bakubiswe kugeza ubwo bakomeretse nk’uko byagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbugankoranyambaga.

Kizigenza Lionel Messi akaba Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Argentine yagerageje kwegera ahaberaga ibyo ngo ahoshe izo mvururu bikomeza kugorana. Mu magambo ye yagize ati, “Byari bibi cyane kubona abantu bakubitwa. Ndebera Police, nk’uko byagenze muri irushanwa ry’amakipe ya mbere iwayo muri Amerika y’Epfo (Copa Libertadores) yahutse mu bafana n’inkoni maze irakubita, hari abakinnyi bamwe bari bafite imiryango yabo hariya.”

Yakomeje agira ati,”Twahisemo gusubira mu rwambariro kuko aribwo buryo twabonaga bwo guhosha ikibazo. Ese muratekereza ku miryango, abantu bari hariya batazi ibiri kujya mbere.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Brazil Marquinhos nawe wari uri gufatanya n’abakinnyi ba Argentina mu kugerageza guhosha izi mvururu yagize ati,”Twari dubangayikishijwe n’imiryango, abagore n’abana bari batewe impungenge n’ibyari biri kuba. Twe twari turi mu kibuga ntitwamenyaga ibyari biri kujya mbere, byari ibintu biteye ubwoba.”

Ibi ariko kandi byaherukaga kuba muri Brazil i Rio de Janeiro ubwo ikipe ya Boca Juniors yo muri Argentine yajyaga gukina na Fluminense yo muri Brazil umukino wa nyuma w’igikombe cya Copa Libertadores.

Kera kabaye imvururu zaje guhoshwa maze umukino urakinwa ndetse waje kurangira ikipe y’igihugu y’Argentine ibifashijwemo na myugariro wayo Nicolás Otamendi ku munota wa 63 gutahana itsinzi y’igitego 1-0.