Mu irushanwa nyafurika mu mupira w’amaguru CAF Champions League amakipe abanza guca mu majonjora mbere yo kujya mu matsinda bitewe n’amanota shampiyona y’igihugu ifite n’ikipe ubwayo uko ijya yitwara muri iyi mikino.
Ikipe iturutse muri shampiyona y’u Rwanda biyisaba guca mu ma jonjora abiri ngo igere mu matsinda. Ibyo nibyo byatumye ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League igomba guca mu majonjora abiri.
Mu ijonjora ry’ibanze (preliminary round) ikipe ya APR FC igomba gutana mu mitwe n’ikipe ya Gadiidka FC. Gaadiidka FC ni ikipe yo mu murwa mukuru wa Somalia Modadishu ni nayo iheruka kwegukana shampiyona y’iki gihugu. Ikazakina na APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, saa 15:00 kuri Kigali Pélé Stadium, ndetse n’ayo yasabye ko yakwakirira umukino wo kwishyura kuri Kigali Pélé Stadium utegerejwe tariki 24 Kanama 2023. Bivuze ko ntagihindutse umukino ubanza n’uwo kwishyura yose izabera i Kigali.
Gaadiidka FC yari yabanje kugorwa n’amikoro kuko yari yabuze uko igera mu Rwanda, kuko kugeza kuri uyu wa kane mu gitondo ikizere cyari gike ko ishobora guhaguruka Mogadishu iza i Kigali. Gusa ibifashijwemo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF iyi kipe yamaze kugera i Kigali mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatanu ahagana saa 00:45 z’ijoro nibwo yageze ku kibuga k’indenge mpuzamahanga cya Kanombe.
Biteganyijwe ko Gaadiidka FC iraza gukorera imyitozo kuri Kigali Pélé Stadium saa 15:00 nk’amasaha bazakiniraho kugira ngo ibone uko yitegura. Ni mu gihe APR FC nayo ikomeje imyitozo i Shyorongi aho isanzwe ikorera.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gaadiidka FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri ubwo izatsinda n’iyo izajya mu matsinda ya CAF Champions League.