Mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup warangiye ikipe ya Al Hilal Benghazi itsinze ikipe ya Rayon Sports kuri penaliti 4-2.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu ahagana saa 18:00 z’umugoroba, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya. Umukino ubanza wari warangiye ari igitego 1-1 kuri Kigali Pele Stadium n’ubundi kuko Al Hilal Benghazi yasabye kuhakirira bitewe n’ibiza byari biherutse kwibasira igihugu cya Libya.
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi ndetse byagoranye ko bose binjirira ku gihe byanateje impagarara nyuma yaho umukino watangiye hari abafana batarinjira muri stade.
Umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports yari yabanje mu izamu HAKIZIMANA Adolphe, ba myugariro bari bane aribo SERUMOGO Ali, GANIJURU Elie, kapiteni RWATUBYAYE Abdul na MITIMA Isaac; mu kibuga hagati harimo abakinnyi batatu aribo Aruna Musa Madjaliwa, LUVUMBU Hertier Nzinga na KALISA Rashid naho ba rutahizamu bari Eid Mugadam Abakar Mugadam, Musa Essenu na OJERA Joackiam. Umukino wasifuwe n’itsinda ry’abasifuzi bakomoka muri Senegal.
Umukino ugitangira mu gihe benshi bari bakiri kwisuganya ngo birebere ihangana hagati y’amakipe abiri, ikipe ya Al Hilal Benghazi yahise ibona igitego ku munota wa mbere, ni igitego cyatsinzwe na Ezzedin Elmami. Umutuzo wahise uba wose muri Kigali Pele Stadium gusa Rayon Sports ntiyacike intege ahubwo yagerageje gukora iyo bwabaga ngo yishyure igitego yarimaze gutsindwa.
Ku munota wa 38 umugande Joackiam Ojera nyuma y’umupira wari mu kavuyo yishyuriye ikipe ya Rayon Sports igitego yari yatsinzwe maze igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yakoze impinduka zirimo kuvanamo Musa Essenu agashyiramo Charles Baale, avanamo kandi GANIJURU Elie ashyiramo BUGINGO Hakim. Rayon Sports yongeye kwiharira igice cya kabiri cy’umukino ishaka kubona ikindi gitego gusa abarimo Ojera na Mugadam bagahusha amahirwe babonaga.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, mu gihe hari hamaze kongerwaho iminota 5 umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yongeye gukora impinduka maze akuramo kapiteni RWATUBYAYE Abdul, MITIMA Isaac na Aruna Musa Madjaliwa maze NSABIMANA Aimable, Youssef Rhab na MUGISHA Francois (Master) binjira mu kibuga n’ubundi ariko umukino urangira ari 1-1.
Nyuma y’uko amakipe yombi yari yongeye kunganya 1-1, ubwo igiteranyo k’imikino ibiri cyari ibitego 2-2 hagati ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi, nk’uko amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF abiteganya iyo amakipe anganyije mu minota 90 isanzwe y’umukino hahita hiyambazwa penaliti.
Rayon Sports niyo yabanje gutera penaliti ya mbere maze KALISA Rashid arayihusha kuko umuzamu yayikuyemo naho Faisal Saleh wa Al Hilal we atsinda penaliti ya mbere n’ubwo umuzamu Adolphe wa Rayon Sports yayikurikiye ariko ntiyayifata.
MUGISHA Francois (Master) warumaze kujyamo asimbuye yagiye gutera penaliti ya kabiri ya Rayon Sports ariko ku bw’umwaku umupira awutera ku mutambiko w’izamu naho  Ahamed Mohamed wa Al Hilal atsinda penaliti yayo neza cyane.
Charles BAALE yatsinze neza penaliti ya gatatu ya Rayon Sports gusa Mohamed Altawrighi wa Al Hilal nawe atsinda penaliti ya gatatu ya Al Hilal Benghazi maze ziba penaliti 3-1.
Penaliti ya kane ya Rayon Sports yatewe na NSABIMANA Aimable ndetse ayitsinda neza cyane. Kugeza aha ikipe ye Al Hilal Benghazi yasabwaga gutsinda penaliti imwe gusa maze igahita ijya mu matsinda ndetse ni nako byaje kugenda Ahmed Aljadawi ayitsinda neza cyane maze birangira Rayon Sports itsinzwe kuri penaliti 4-1.
Umutuzo wahise uba wose muri Kigali Pele Stadium, abafana ba Rayon Sports bari uruvunganzoka baje gushyigikira ikipe yabo bose imitwe ireba ahasi, abandi bararira, abandi bifata mapfubyi, abandi bifata mu mutwe naho abandi bahibibikanye barwana no gusohoka muri stade. Uwari kugera mu gice cya Nyamirambo mbere y’umukino ntiyari kumenya ko ariyo Nyamirambo yarimo nyuma y’umukino.
Rayon Sports yari yiteguye kujya mu matsinda birangira inzozi zishyizweho akadomo. Umukino muri rusange wahengamiye ku ruhande rwa Rayon Sports kuko ari nayo yagize amahirwe menshi yo kubona igitego k’insinzi gusa birananirana. N’ubwo abafana bababaye gusa ku rundi ruhande bishimiye ko ikipe yabo yakinnye neza, icyabuze akaba ari amahirwe y’umunsi.
Kunanirwa kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup kwa Rayon Sports kwiyongereye ku kunanirwa kujya mu matsinda ya CAF Champions League kwa APR FC, ubwo bivuze ko nanone u Rwanda rutahagararirwa muri uyu mwaka w’imikino mu marushanwa nyafurika.