Kuri uyu munsi muri Hilltop Hotel habereye igikorwa cyo gushyikiriza imipira yo gukina igera ku 1500 amarerero y’umupira w’amaguru ngo izabafashe mu kazi kabo ka buri munsi.
Muri iki gikorwa ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA bwakoze, bwari buhagarariwe na visi Perezida ushinzwe Tekinike Bwana MUGISHA Richard, Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira HABIMANA Hamdan n’umuyobozi wa Tekinike nabo bari bahabaye.
Mu ijambo Bwana MUGISHA Richard yagejeje ku bahawe imipira yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse abasezeranya ko FERWAFA itazahwema kubatera ingabo mu bitugu ngo impano z’umupira w’amaguru w’u Rwanda zikomeze kwitabwaho no kuzamurwa.
Amarerero yahawe imipira kandi yasabwe gukoresha neza aya mahirwe no gukomeza gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato.