Kuri stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo niho habereye ibirori byo gusoza ku mugaragaro irushanwa rihuza amashuri makuru yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika, ni imikino ya FEASSA. Ni amarushanwa yatangiye tariki ya 17 Kanama 2023, yakinirwaga mu karere ka Huye n’akarere ka Gisagara, ikaba yarabaga ku nshuro yayo ya 20.
Minisitiri w’uburezi TWAGIRAYEZU Gaspard na Minisitiri wa siporo MUNYANGAJU Aurore Mimosa ni bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amarushanwa ya FEASSA y’uyu mwaka yakinirwaga mu ntara y’Amajyepfo.
Muri iyi mikino hari hitabiriye amakipe y’amashuri mu mikino itandukanye yari aturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda rwakiriye aya marushanwa.
Mu bigo by’amashuri byahagarariye u Rwanda mu mikino yose ndetse no mu byiciro byombi yaba abakobwa n’abahungu ntakigo na kimwe cyabashije kwegukana igikombe, muri make ibikombe byose byatashye hanze y’u Rwanda.
Mu mupira w’amaguru mu bahungu igikombe cyatwawe na St Mary’s School Kitende yo muri Uganda naho mu bakobwa gitwarwa na Kawempe Muslim nayo yo muri Uganda. Muri volleyball mu bahungu ikigo cya Namweka Secondary school cyo muri Kenya nicyo kegukanye igikombe naho mu bakobwa gitwarwa na Kanthanze Secondary School nayo yo muri Kenya. Muri netball ikinwa gusa n’abakobwa ikigo cya St Mary’s School Kitende nicyo kegukanye iki gikombe.
Muri basketball ibamo ibyiciro 2; mu kiciro cya mbere bakina ari abakinnyi 3, mu bahungu ikipe ya Buddo Secondary School yo muri Uganda niyo yegukanye igikombe naho ikipe ya St Mary’s School Kitende yo muri Uganda n’ubundi n’iyo yegukanye igikombe mu bakobwa. Mu kiciro cy’abakinnyi 5 n’ubundi amashuri ya Buddo Secondary School na St Mary’s School Kitende niyo yegukanye ibikombe mu bahungu no mu bakobwa.
Muri Hockey, ishuri rya Kakungulu School ryo muri Uganda niryo ryatwaye igikombe mu bahungu naho mu bakobwa gitwarwa na Nyamira Girls yo muri Kenya. Muri handball Kakungulu school yo muri Uganda yatwaye igikombe mu bahungu naho Kawanda Secondary School yo muri Uganda igitwara mu bakobwa.
Muri rugby yakinwe mu byiciro bibiri harimo iy’abakinnyi 7 n’abakinnyi 15 ndetse yakinwe n’abahungu gusa; mu rugby ya 15 ishuri rya St Mary’s School Kitende ryo mu Bugande niryo ryegukanye igikombe naho muri ruby ya 7 ishuri rya Koyonzo Boys High School ryo muri Kenya niryo ryegukanye igikombe.
Mu gusiganwa ku maguru, abanya-Kenya nibo batwaye ibikombe mu bakobwa no mu bahungu. Muri table tennis (Ping Pong) ishuri rya Kibuli Secondary School ryo mu Bugande niryo ryegukanye ibikombe mu bahungu no mu bakobwa nahO muri tennis isanzwe abanya-Kenya nibo begukanye ibikombe mu bakobwa no mu bahungu ndetse no muri badminton abanyakenya nibo begukanye ibikombe mu bakobwa no mu bahungu.
Nk’uko bihagaragara haruguru, ibikombe byose bya FEASSA byatwawe n’amashuri yo muri Kenya n’ayo mu Bugande muri make amashuri yahagarariye u Rwanda n’amashuri yaje ahagarariye Tanzania ntanarimwe ryabashije kugira igikombe ritwara.