Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yemeye ubusabe bwa Al Hilal Benghazi ko umukino uzayihuza na Rayon Sports wazakinwa ntabafana bari muri stade.
Tariki 15 Nzeri 2023 nibwo ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya yagombaga kwakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup gusa birangira uyu mukino utabaye bitewe n’ibiza byugarije Libya.
Al Hilal yahise isaba ko amatariki y’umukino yahindurwa ndetse bitunguranye isaba ko umukino wayo na Rayon Sports yazawakirira mu Rwanda.
Rayon Sports yari yamaze kugera muri Libya yemeye ubusabe bwa Al Hilal ndetse CAF ibiha umugisha. Byemezwa ko umukino ubanza n’uwo kwishyura yombi yazabera mu Rwanda kuri Kigali Pele Stadium ku matariki ya 24 na 30 Nzeri 2023.
Nyuma yo kwemererwa kwakirira mu Rwanda, icyari gisigaye kwari ukumenya icyo Al Hilal iteganya kubijyanye n’imyinjirize y’abafana kuri stade. Kuri Rayon Sports n’abafana bayo byari ibyishimo kuzakinira imikino yose mu Rwanda cyane ko byateganywaga ko abafana bazareba imikino yombi.
Ibyari amata byaguyemo isazi ubwo ikipe ya Al Hilal yandikiraga CAF iyisaba ko umukino ubanza izaba yakiriye wazakinwa ntabafana bari ku kibuga cyane ko yaritewe impungenge n’umubare munini w’abafana ba Rayon Sports.
Kuri uyu wa gatanu mu gihe umukino utegerejwe ku cyumweru nibwo CAF yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko ku mukino ubanza uzayihuza na Al Hilal Benghazi ntabafana bazaba bari kuri stade.
Si abafana Al Hilal yanze gusa kuko ahubwo yananze ko umukino wayo na Rayon Sports wazaca kuri televiziyo iyo ariyo yose, yemereye ikipe ya Rayon Sports abantu batarenga 25 mu batari mu ikipe ndetse biteganyijwe ko atari abanyamakuru benshi bazemererwa kureba uyu mukino.
Al Hilal ikaba yaramaze kugera mu Rwanda ndetse kuri uyu wa gatanu ikaba yakoze imyitozo kuri Kigali PelĂ© Stadium. Umukino ukaba utegerejwe ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 saa 20:00 z’ijoro kuri Kigali Pele Stadium.