spot_img

Kuri uyu wa gatatu ubwo hakinwaga umunsi wa 7 wa shampiyona y’igihugu ya Espagne La Liga ikipe ya Cadiz yari yakoze umupira w’impuzankano yayo (jersey) iriho izina rya “Mohbad” umuhanzi wo muri Nigeria uherutse kwitaba Imana mu rwego rwo kumwunamira ariko kandi ngo anabatere amashaba babashe kwitwara neza.

Cadiz FC yagiye gukina umukino w’umunsi wa karindwi itameze neza kuko mu mikino 6 yarishize yari yaratsinze imikino 2, inganya 2 itsindwa indi 2. Ubwo yari igiye kwakira Rayo Vallecano kuri stade yayo Nuovo Mirandilla nibwo Jersey yanditseho Mohbad yari ku ntebe y’abasimbura mu rwego rwo kumwunamira.

Ilerioluwa Oladimeji Aloba wamenyekanye nka Mohbad ni umuhanzi wo muri Nigeria wamenyekanye mu njyana y’umujinya (Rap) akaba aherutse kwitaba Imana tariki 12 Nzeri 2023 afite imyaka 27 y’amavuko.

Urupfu rwa Mohbad ntirwavuzweho rumwe aho bamwe bavugaga ko umuganga ariwe wamwishe abandi bakabishinja umuhanzi wo muri Nigeria Azeez Fashola wamenyekanye nka Naira Marley bitewe n’amashusho yasakaye aba bombi bari gusangira mbere y’uko Mohbad yitaba Imana.

Nyuma yo kwiyambaza Mohbad ikipe ya Cadiz FC ikaba yaje kunganya na Rayo Vallecano 0-0. Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Cadiz FC yisanze ku mwanya wa 9 n’amanota 9 n’umwenda w’ibitego 2 muri La Liga.

Check out other tags:

Most Popular Articles