spot_img

Kuri uyu wa kabiri ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League, umwe mu mikino warutegerejwe ni uwo ikipe ya Etincelles FC yagombaga kwakira ikipe ye Musanze FC i Rubavu kuri Stade Umuganda, uyu mukino waje kurangira Musanze FC iteye mpaga ikipe ya Etinceles FC kuko habuze imbangukiragutabara ku kibuga.

Ubundi ngo uko bisanzwe ikipe ye Etincelles FC ifitanye imikoranire n’ibitaro by’akarere ka Rubavu aho batizwa imbangukiragutabara kuri buri mukino bakiriye. Icyo Etincelles iba isabwa gusa ni ukwandikira ibitaro imenyesha igihe izakenerera imbangukiragutabara.

N’ubundi kuri iyi nshuro byari byakozwe ku munsi wo ku wa mbere n’ushinzwe ubuzima bwa burimunsi bw’ikipe (Team Manager) ya Etincelles FC ndetse ngo yizezwa ko imbangukiragutabara ihari.

Mu masaha y’igitondo yo kuri uyu wa kabiri ku munsi nyirizina w’umukino, nabwo ibitaro byarahamagawe bikomeza kwizeza Etincelles FC ko imbangukiragutabara ihari.

Byaje gutungurana ahagana saa 14:53 ubwo ku bitaro bamenyeshaga ikipe ya Etincelles FC ko imbangukiragutabara itakibonetse ni mu gihe haburaga iminota 7 gusa ngo umukino utangire kuko warutegerejwe saa 15:00.

Etincelles FC yahise ihibibikana ishaka ahandi yakura imbangukiragutabara mu minota 7 yarisigaye ngo umukino utangire ariko biranga. Amasaha y’umukino yarageze gusa nk’uko amategeko abiteganya mu gihe hari ibitarakemurwa neza ababifite mu nshingano bahabwa iminota 15 irenga ku isaha umukino wari kubera ngo babikemure. Iyi minota 15 nayo yararangiye maze ikipe ya Etincelles FC iterwa mpaga ityo.

Ibitaro byabajijwe impamvu byamenyesheje ikipe ya Etincelles FC ko imbangukiragutabara itakibonetse bitinze maze ibitaro bivuga ko byagerageje kumenyesha ikipe hakiri kare gusa ngo telefone y’uwo bavuganaga ariwe Team Manager Djuma ngo ntabwo yaririho.

Byari agahinda ku bakunzi ba Etincelles FC kubona ikipe yabo iterwa mpaga ku kibuga cyayo kubera ibibazo bidasobanutse, babanje kwanga kuva muri stade ngo babanze basobanurirwe iby’iki kibazo ariko ntamuyobozi w’iyi kipe wari ku kibuga ngo agire icyo abivugaho. Ikipe ya Musanze FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona yo yahise yikorera imyitozo nyuma yo gutera mpaga.

Haherukaga guterwa mpaga muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda muri 2018 ubwo ikipe ya Kirehe FC yayiteraga SC Kiyovu.

Check out other tags:

Most Popular Articles