spot_img

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukwakira 2023 hakinwaga imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League, umwe mu mikino yabaye ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium, umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.

APR FC nyuma yo gusezererwa isuzuguwe mu marushanwa ya CAF Champions League aho yakuwemo n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri ku giteranyo k’ibitego 6-1, umutoza wayo umufaransa Thierry Froger yakomeje kugerwa amajanja cyane ko mu byukuri abafana bataramwishimira bitewe n’umusaruro nkene, wanaboneka bikaba ari ku bwa Nyagasani, ibyo abafana b’iyi kipe batari bamenyereye.

Ku rundi ruhande Bugesera FC byayisabye iminota 89 ngo yishyure igitego yari yatsinzwe na APR FC ku munota wa 17 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma, igitego cya Bugesera FC cyaje kwishyurwa neza na Tuyihimbaze Gilbert ku munota wa 89 w’umukino. Ni umusaruro utari mubi ku ikipe ya Bugesera FC gusa utari mwiza ku ikipe ya APR FC.

Nyuma y’umukino ikipe ya Bugesera FC yahise ijya ku rukuta rwayo rwa X yahoze yitwa Twitter maze ishyiraho amagambo yo kwerekana ko itishimiye ibyavuye mu mukino igira iti;”Ikipe iraducitse pe!… Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona, tunganyieje na APR FC 1-1 iwayo.” Yakomeje ivuga ko hatahiwe Gorilla FC bazakina kur uyu wa 6 i Bugesera.

Post ya Bugesera FC ku rukuta rwayo rwa X

Mu bigaragara n’ubwo ikipe ya Bugesera FC wagira ngo ntiyishimiye kunganya na APR FC gusa ntibyakuyeho ko Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana MUTABAZI Richard yakiriye ikipe ya Bugesera FC ayishimira uko bitwaye mu mukino ndetse abasaba gukomeza kwitwara neza ndetse nabo bamwizeza gukomereza mu nzira y’insinzi ko aribyo biyemeje.

Ubwo Mayor w’akarere ka Bugesera Bwana MUTABAZI Richard yakiraga ikipe ya Bugesera FC

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 7 yizigamye ibitego 4 mu mikino 6. Muri iyi mikino 6 yatsinzemo imikino 2, inganya umukino 1, itsindwa imikino 3, yinjije ibitego 8 naho yo yinjizwa ibitego 4.

Check out other tags:

Most Popular Articles